Ese gutunga amafoto ya Yesu byaba ari bibi ku bakristo?



Gospel

23, Nov-2021   10 Comments

“Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka. Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpōra abana gukiranirwa kwa ba se, nkageza ku buzukuruza n’ubuvivi bw’abanyanga” Kuva 20: 4-5.
Ibi byatuma wibaza niba amafoto ya Yesu tubona hirya no hino kutatunga byaba ari ibintu bibi ku mukristo. Birumvikana neza ko gusenga ushusho ari icyaha ku mukristo mu maso y’Imana. Abisiraheli b ubwabp bajyaga basenga ibigirwamana by’abapagani kandi bikarakaza Imana cyane kuko ari Imana igira ifuhe. Ibi rero bitwereka ko nk’abakristo dukwiye kwitondera gusenga cyangwa gupfukamira amashusho ayo ariyo yose yaba iya Yesu cyangwa abandi bantu b’ibyamamare dukunda.

Ikindi kitwereka ko ishusho ya Yesu nta kintu kinini ivuze, ni uko bibiliya yo ubwayo itagaragara ku miterere cyangwa uko Yesu yasaga kubera ko atari ibintu by’agaciro byari kugarukwaho cyane, icy’ingenzi ni ubutumwa yari azaniye abantu be. Muri Yesaya bavuga kuri Yesu ariko bagaragaza ko atari umuntu ufite ubwiza budasanzwe.

“Kuko yakuriye imbere ye nk’ikigejigeji, nk’igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye, ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza.” Yesaya 53:2
Impamvu rero Imana idakunda abapfukamira ishusho ni uko itifuzo ku tuyibona nk’ifite ubushobozi busanzwe dushobora kurebesha amaso bisanzwe. Yesu ni Imana, ariko kumurebera mu ishusho bishobora gutuma tumufata nk’ibisanzwe cyangwa tukibwira ko ari ibintu bigarukira mu ishusho gusa nyamara ashobora byose. Byaje kugaragara mu banyamateka ariko ko n’abayuda bagiye bakoresha ibimenyetso n’amashusho atandukanye mu buryo bwo gusenga.

N’uyu munsi hari abantu bakoresha ishusho ya Yesu nk’uburyo bwo kwiyibutsa amasaha n’ahantu ho gusengera cyangwa se kwiyibutsa ko Yesu ahorana nabo ariko bitangira kuba ikibazo iyo utangiye gushingira ukwizera kwawe muri ya foto ukaba wavuga uti ‘iyo mpfukamye imbere yayo ngasenga ikibazo kirakemuka’ kuko waba ushaka kugaragaza ko Imana n’ubushobozi bwayo bigarukira muri ya foto.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts