Umuryango OREP mu rugamba rwo kurushaho guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe muri Sosiyete Nyarwanda



Ubuzima

24, Nov-2024   10 Comments

OREP ni Umuryango nyarwanda uhuje inzobere mu gufasha abantu gukira ibikomere, n’ihungabana hifashishijwe uburyo Nduhura, uyu muryango ukaba uhuje abantu batandukanye harimo abarimu, abapasiteri,abaganga bahuguwe mu gufasha abantu bafite ubuzima bwo mu mutwe batameze neza, bakabasha kugirwa inama ku byiza byamubayeho bityo agasubira mu buzima busanzwe.

Umuryango OREP uje kugabanya ibibazo biboneka muri Sosiyete nyarwanda cyane cyane ku buzima bwo mu mutwe, kuko abenshi mu bafite ibyo bibazo bw’ubuzima bwo mu mutwe hari ni gihe baba batazi ko babifite, ari nayo mpamvu bashishikariza abantu kwivuza cyangwa se kujya kwa muganga kugira ngo abo bantu babashe gusuzumwa bamenye uko ubuzima bwabo bwo mu mutwe bumeze.

Nyiranshimiyimana Dinah, umuganga ku kigo Nderabuzima cya Karangara mu Karere ka Kamonyi, avuga ko uyu muryango wa OREP uje gukemura ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe muri Sosiyete Nyarwanda, kubera ko amahugurwa bahawe azabafasha gukurikirana abo bantu bafite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Nyiranshimiyimana Dinah, umuganga ku kigo Nderabuzima cya Karangara mu Karere ka Kamonyi
Agira ati: “Ndi umuganga ushinzwe gukurikirana ibibazo byo mu mutwe, bityo uyu muryango ukaba uziye igihe kuko sosiyete nyarwanda ibifite ibibazo bitandukanye, bityo bikaba bisaba kubikurikiranira hafi kugera ngo tugabanye ababasha kwiyahura kubera ko bagize agahinda gakabije nkuko bigaragara muri iyi minsi, ubu bwicanyi bugaragara muri iyi minsi buturuka ku makimbirane mu miryango, ariko kuba twahuguwe tuzabaganiriza kuko turi inzobere mu gufasha abafite ibyo bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe”.

Yakomeje avuga ko ahari icyuho cyo gutuma ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe biboneka, uyu muryango wa OREP uje kubikemura cyane cyane mu miryango, ari nayo mpamvu aya mahugurwa agenda atangwa kugira ngo tubashe kwegera sosiyete nyarwanda, bityo dukumire ibibazo bitaraba ndetse tunatahure babandi bafite agahinda gakabije, kuko batabonaga uwo baganirira ibyabo ari nabyo bikurizamo kurangiza biyahuye.

Umuyobozi w’umuryango OREP Karamira Emmanuel avuga ko uyu muryango ufasha abanyarwanda ndetse n’abatuye u Rwanda kuko hari n’abanyamahanga batuye mu Rwanda, kuko abagize uyu muryango hari n’abakorera hanze y’imbibi z’Igihugu.

Agira ati: “Uyu muryango ukorera mu byiciro bitandukanye, kimwe muribyo ni uguhuza ubumenyi, kuko ubwo bumenyi buri umwe agira icyo asigarana akabisanisha naho akorera bikamufasha kwaguka, kurushaho gusangira ubumenyi n’ubunararibonye,kongera ubumenyi haba abataragize amahirwe yo kwitabira ayo mahugurwa ndetse no guhana ubunararibonye hagati muri twebwe kugira ngo duhuze ibyo buri wese yagiye ahura nabyo bitewe naho akorera”.

Karamira Emmanuel umuyobozi wa OREP
Yakomeje avuga ko bungurana ubunararibonye bafashwa kudaheranwa n’ibibazo bituruka ku mwuga, kuko abo twakira baba bafite ibibazo bityo natwe bikaba byadusigaramo, ikindi ni ukwagura urwego rwacu nubwo turi inzobere guhora twungurana inama cyangwa se duhugurana mu kazi kacu ka buri munsi, kugira ngo duhore twiteguye gukemura ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe muri sosiyete Nyarwanda.

Pasteur Samuel Mutabazi,Umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu nama y’Abaporotesitante mu Rwanda (CPR),yari yaje gufungura ibikorwa bya OREP ahagarariye Umunyamabanga mukuru wa CPR mu Rwanda, akaba yavuze ko izi nzobere zagiye zihugurwa na CPR mu gihe cyabanje, bityo bakaba baragiriwe inama yo kwishyira hamwe kugira ngo babashe guhuza imbaraga mu kazi kabo.

Agira ati: “Izi nzobere zihuriye ku bumenyi bahawe na CPR bugezweho bwifashishwa kugira ngo abantu babashe gukiza ibikomere baba barahuye nabyo, bigatuma bagira ihungabana mu miryango yabo cyangwa se iryo hungabana rikaba ryabasigira ibisigisigi byaryo, bityo aba bafite ubumenyi ndetse n’ubushobozi kuko baba barize babifitiye impamyabumenyi ariko bagahabwa n’amahugurwa yihariye bikozwe na CPR kugira ngo bashobore kurushaho gukora neza mu kazi kabo muri Sosiyete Nyarwanda”.

Pasteri Mutabazi Samuel,umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri CPR
Ubutumwa twabagejejeho nubwo basanzwe babikora, ariko uyu muryango bashyizeho wa OREP, ni uko twifuza ko ryaba ihuriro rikomeye kandi rifite ibikorwa bigaragara, kuko ikibazo cyihungabana hano mu Rwanda kiracyaremereye, hari benshi bagifite ibikomere mu buzima bwo mu mutwe, kurushaho gukora neza no gutangira mu gukiza koko ibikomere bishingiye kwihungabana, abantu bakagira ubuzima bwiza bwo mu mutwe bityo babashe gukora ibikorwa bibateza imbere.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts