Kurushanwa uko bitegetse bihesha ikamba
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Benshi bashaka kugera ku mahirwe ariko mugihe cyose utabiharanira nta narimwe uzabigeraho.Mugihe ugomera Imana Umutima wawe ntubane n’Imana,Mugihe uyigomera ubeshya beshya,ugomera Imana ukora ibyangwa nayo ntabwo ushobora kubigeraho.Umuririmbyi yararirimbye aravuga ngo abanga Imana ntibayisenge bazapfa bose be kwibukwa.
Kuba umunyamahirwe mu maso y’Imanani uko uvuga iteka ngo kwera kw’imana iteka kube muri jye. Umuntu umeze atyo iteka no mu bikomeye Imana igenda imuramburira amaboko. Ese wowe ubanye ute n’Imana?
Mu ijambo ry’Imana riri muri zaburi 1:1-6, Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, Ntiyicarane n’abakobanyi. Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro. Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.
Ababi ntibamera batyo, Ahubwo bahwana n’umurama utumurwa n’umuyaga. Ni cyo gituma ababi bazatsindwa ku munsi w’amateka, N’abanyabyaha bazatsindirwa mu iteraniro ry’abakiranutsi. Kuko Uwiteka azi inzira y’abakiranutsi, Ariko inzira y’ababi izarimbuka.
Tugeze mu gihe abigisha n’abigishwa batagishaka kuvuga no kumva ibyo kwihana ibyaha ntibereke abantu urwobo rubari imbere.
Ariko dukwiriye kwita ku mahirwe azanwa no kwizera Yesu no kwihana.
Umunyamahirwe wavuzwe n’umwanditsi wa Zaburi agaragazwa no kwera imbuto ibihe byose.
Abakristo bera imbuto barabuze ku kigero n’abashakanye bashobora kurwana mu gitondo bakabyuka baza mu iteraniro. Ibi bituma abantu bamwe batera abandi kwanga Imana.
Ijambo ryatubwiye ngo Ababi ntibamera batyo
(Ntibera imbuto) kuko badatuye ku isôko y’amazi atuma babasha kwera imbuto mu gihe cyose bigatuma hahora intambara mu bitirirwa izina ry’Imana.
Abamaleki bababaje ubwoko bw’Imana bituma Imana ituma sawuli kubarimbura.Nawe yanga kumvira Imana yiha kumvira abantu.Iyaba abarokore bahagararaga mu ngeso nziza bakabika ibyasezeranije n’Imana.Sawuli yahise atangira kubwira agagi ibyo Imana yavuze maze sawuli atangira kurokora abantu n’amatungo maze Imana irababara. Muri iyi minsi hari abantu bafite amatwi bakumva ariko ntibumvire Imana.
Ikimenyetso cy’imbaraga z’umwuka wera ni uguca bugufi ukumva kandi ukumvira ibindi biba ari imbaraga z’abadayimoni.
Niba ushaka ko Imana ikubera agakiza ikakurwanirira ibikurwanya ari zo ntambara zo muri wowe zituma utera imbuto z’agakiza gira inyota yo kuva mu nzira y’abanyabyaha ujye mu ruhande rw’Imana.Ijambo ry’Imana riravuga ngo nibayumvira bazarya ibyiza byo mu gihugu cyo mugihugu. Nawe urasabwa kumenya aho ubarizwa mu gukorera Imana.
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Benshi bashaka kugera ku mahirwe ariko mugihe cyose utabiharanira nta narimwe uzabigeraho.Mugihe ugomera Imana (…)