MINISITERI Y’UBUZIMA YASABYE ABANTU KUTIRARA KUKO ICYOREZO CYA SIDA KI GIHARI



Ubuzima

02, Dec-2024   10 Comments

U Rwanda rwashyize imbaraga mu guhangana n’indwara mu myaka 30 ishize, ku buryo byatumye n’icyizere cy’imyaka yo kubaho ku Banyarwanda kizamuka kigera kuri 69.

Ibi ni nabyo bishingirwaho na Mutambuka deo uhagarariye urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera Sida aho mbere wasangaga uwanduye virusi itera sida yarahuraga n’akaga gakomeye karimo n’ihezwa ndetse n’akato byabakorerwaga ndetse agasaba abandura kutiheba ahubwo bagakaza ingamba zo kudakwirakwiza ubwandu.

Yagize ati “ Kuba wagize ibyago ukandura virusi itera sida siho ubuzima burangirira. Ni ukuvuga ngo icyo bisaba ni intekerezo nziza. kuba positive. Urwo rugendo turimo nirwo usabwa nawe gukora ufite Sida cyangwa utayifite,kuko sida iriho nta muti kandi nta rukingo. ibyo bivuze ko urugamba ari rusange.Ni ukuvuga ngo niba ukoze imibonano mpuzabitsina ikingire.Mugihe utikingiye uri guteza ibyago inshuti yawe cyangwa se uwo mubana.”

Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko umubare w’ababyeyi banduza abana batwite wagabanyutse, kuko mu gihe cyo kubyara bavuye kuri 2% mu myaka yashize bagera kuri 0,9% mu 2024.Yongeyeho kandi ko abantu 7 mu 100 bapfa buri munsi baba bazize SIDA, aho iyo mibare mu myaka 10 ishize iyo mibare yasaga nk’aho byikubye 3 kuko abarenga 20 bapfaga buri munsi bishwe na SIDA.

Umuyobozi wa rwanda ngos Forum Kabanyana nuooriet,agaruka ku ruhare avuga ko uruhare rwabo ari ugukomeza kubakira ubushobozi iyo miryango kugirango barusheho gushyira imbaraga mu bukangurambaga kuko byagaragaye ko iyo umuntu amenye uko ahagaze bituma hafatwa ingamba zikumira ikwirakwizwa ry’agakoko gatera Sida.
Yagize ati “ Twebwe nka Rwanda NGOs Forum twubaka ubushobozi bw’iyomiryango Nyarwanda itari iya Leta noneho nayo ikageza ubwo bushobozi kuba generwabikorwa ba serivise.Kugirango babagenerwabikorwa bamenye agaciro ko kugana za serivise z’ubuzima zabegerejwe aho tubakangurira gahunda zo kwipimisha usanze yaranduye akaba yahita atangira umuti. Twasanze umuntu iyo afashe umuti neza abaho igihe kirekire kandi akabaho nk’undi wese utarwaye.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Ikuzo Basile, yavuze ko kuri ubu batangiye gufata ingamba zikomeye zirimo kongera serivisi za Virusi itera Sida ku bigo nderabuzima byose, izo serivisi zigatangirwa Ubuntu. Ikindi ni ubukangurambaga kuko byagaragaye ko abantu badakoresha izo serivisi. Ati "Kuba ufite virusi itera sida ntabwo ukwiye guhabwa akato kuko ntabwo kuba wasangira n’umuntu ufite virusi itera sida byatuma uyandura. Ibyo biracyahari ariko nanone hari n’ikibazo aho usanga bitinya kwaka izo servise cyane cyane mu rubyiruko ari nayo mpamvu dushishikariza abanyarwanda kugana izo servise kuko zirahari kandi zabashyiriweho kubuntu.Kuba ziboneka kubuntu rero abantu bakaba batazitabira urumva ko ari ikibazo ari nayompamvu dukora ubukanguramabaga kugirango abantu barusheho kuzigana."

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu Rwanda hose, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida barenga ibihumbi 220.
RBC igaragaza ko 95% bafata imiti neza, mu gihe 90% bagaragaza impinduka nziza z’igabanyuka ry’ubukana bwa virusi itera SIDA.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts