Israel Mbonyi yashyize hanze indirimbo ikubiyemo ubuhanuzi bugarura ikizere ku mitima yihebye-Video



Imyidagaduro

26, Feb-2021   10 Comments

Israel Mbonyi, rimwe mu mazina yubashye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aherutse kubwira ABBAGOSPEL ko ahugiye mu gutunganya indirimbo zizaba zikubiye kuri album nshya izajya hanze vuba bigenze neza ndetse n’ibitaramo bizakorwa hifashishije murandasi (Online).

Yagize ati “Hari ibyo ndi gutunganya byiza bizajya hanze vuba, birimo indirimbo nshya nyinshi ndetse na Album mu gihe bigenze neza. Si ibyo gusa kuko ndi guteguran’ibitaramo online”.

Ubwo umuhanzi Israel Mbonyi yashyiraga hanze iyi ndirimbo yise “BAHO” akayisangiza abakunzi b’ibihangano bye ku rubuga rwa twitter, benshi basazwe n’amarangamutima, bavuga imyato uyu muhanzi wigaruriye imitima ya benshi n’uburyo ibihangano bye bikomeje gutumbagiza izina rye.

Uwitwa Erick Shaba yagize ati "Ntabwo najyaho ngo mbabeshye kizira, umugabo @IsraeMbonyi yashyize muzika ihimbaza Imana ku rwego rwo hejuru kugera ku rwego ureba/wumva indirimbo ye ukumva ibizongamwuka na mubiri! Ayi! Niba ugira ngo ndabeshya reba iyi ndirimbo, maze ugaruke ushime."

Uwiyita @kadelyse, amazina akoresha kuri twitter, yasubiyemo amwe mu magambo agize iyi ndirimbo, yagize ati "Mbasha kugutungisha ijambo ryo mukanwa kanjye.Kandi uzisegura aya magambo, ndetse ukuboko kwanjye kuzaremerere imigambi y’ababi, Kuko nitwa Ndiho mbasha kugukirisha inkoni y’urukundo ngukunda. Loudly crying face, Loudly crying face, Loudly crying face #Baho by @IsraeMbonyi"

Naho uwitwa Mutuyimana Jean yavuzeko ’Ubundi ubu buhanuzi ni bwa bundi buha ubuzima amagufa yumye, bukagarura ikizere ku mitima yihebye.

Umuhanzi Israel Mbonyi yamenyekanye kandi akundwa mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Ibihe, Indahiro yakoranye n’umuramyi Aime Uwimana, Intashyo, Hari ubuzima, Sinzibagirwa, Ku marembo y’ijuru, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira n’izindi.

Israel Mbonyi amaze kumurika alubumu ebyiri ari zo "Number One" na "Intashyo" akaba ari no kwitegura gushyira hanze iya gatatu yise "Urwandiko ", yi ndirimbo ikazaba ari imwe mu zikubiyeho.

Kanda Hano urebe Indirimbo shya “ BAHO” ya Israel Mbonyi


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts