Kuki bigoye cyane kwiyemeza guhindura ibyo kurya (diet/regime)?



Ubuzima

24, Dec-2020   10 Comments

Kurya indyo runaka ugamije guhindura umubiri cyangwa se kwirinda nk’indwara n’ibindi nko kugabanya ibiro, ni I bintu bifasha cyane kuko iyo ubyubahirije ukongeraho no gukora imyitozo, ushobora guhindura umubiri mu buryo ubyifuza rwose ukaba watakaza ibiro mu gihe gito. Kubivuga biroroshye cyane kurusha kubishyira mu bikorwa ngo koko wubahirize imyitozo ya buri munsi, urye indyo runaka nta kurarikira ibyo wabaye uvuyeho. Muri iyi nkuru tugiye kuvuga igitera umuntu kunanirwa kubyubahiriza kandi bitagoye mu by’ukuri.
Icyo tugiye kuvugaho ni kimwe, ni impamvu umuntu ananirwa kuguma kuri gahunda (consistency). Icya mbere gituma bidashoboka, ni uko ushobora gushyiraho gahunda y’ibintu bidashoboka. Mbere yo gutangira indyo nshya runaka (diet) ukwiye kubanza ukibaza uti ‘ese nyuma y’imyaka 5 nzaba nkirya gutya?’ niba igisubizo ari hoya, bisobanura neza ko amahitamo uri gukora atajyanye n’ibintu byagushobokera. Niyo mpamvu abahanga mu by’imirire bakugira inama yo kubanza gushaka umuntu wabyigiye ushobora kuguha inama zijyanye n’imiterere y’umubiri wawe zagufasha kumenya ibyo wajya urya n’ibyo kureka cyangwa kugabanya.

Usanga kenshi amafunguro yangiza umubiri ariyo akundwa cyane
Hari uburyo ushobora kugabanya iiro byawe, bitakubujije kurya umutsima ku isabukuru yawe, bitakubujije kurya inyama zokeje ukunda, n’ibindi byinshi bakunze kubuza umuntu ushaka kugabanya ibiro. Indyo zikunze kugarukwaho cyane ngo zifasha kugabanya ibiro usanga harimo n’izishobora gutuma umuntu adaha umubiri intungamubiri zihagije akiyangiza azi ko ari kwifata neza.
Indi mpamvu ituma utabasha kuguma mu ndyo wiyemeje, harimo kudahindura imyumvire yawe ku bijyanye n’ibiryo. Mu gihe wumva ko wakwiha amezi macye yo guta ibiro runaka ariko udahinduye imyumvire yawe ku bijyanye n’ibiryo, iyo ya mezi ashize n’ubundi wisanga wasubiye kuri bya bindi ukunda ukongera ukanabyibuha kurushaho, icyagufasha ni ukugira ubumenyi buhagije ku biryo n’uko bikora mu mibiri, bityo ukamenya kurya mu buryo bufitiye akamaro umubiri aho gucungana n’ibiro gusa mu gihe runaka.
Ikindi gishobora gutuma utaguma kuri gahunda, ni ukubyihererana. Iyo ufite gahudna ntawe ukugenzura, ntawe ugutera imbaraga, biba byoroshey cyane kuyica. Ariko ushobora guhitamo inshuti, cyangwa umuvandimwe n’undi waba ukuba hafi akajya agufasha gukurikirana gahunda wiyemeje, n’igihe wacitse integer akakwibutsa impamvu watangiye guhindura ibyo urya, bityo bikagufasha kubahiriza gahunda kugeza ubwo umenyereye.
Src: MyBodyTutor
UDAHOGORA Vanessa Peace


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts