Ba maso utagwa mu bihe birushya// Ev. Uwizeyimana Jean Claude



Gospel

09, Mar-2023   10 Comments

Mu bihe birushya abantu bimura Imana bakiyimika kandi bakigira ibyigenge.Usanga abantu benshi bashaka kwitirirwa iby’Imana ikora bati “Nasengeye umuntu abona umugabo,nasengeye umuntu arakira n’ibindi”.

Uyu mwanya icyo usabwa ni ugukanguka aho satani yari agusinziririje.Muri iki gihe usanaga abantu bagwije ubuhanga bwo guhisha amabi yabo aho kugwiza ubuhanga bwo kubana n’Imana.Icyo ukeneye ni Yesu kugirango akwambike yongere akugarukeho bundi bushya.

Iyo usomye ijambo ry’Imana Nzi imirimo yawe, mu gitabo cy’ibyahishuwe 3:16 hagira hati “nzi yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize!. Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka. Kuko uvuga uti ndi umukire ndatunze kandi ndatunganiwe ntacyo nkennye, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa.”

Aya magambo ari muyahishuriwe Yohana ari ku kirwa cy’I patimo avuga ku itorero ry’I Lawodikiya. Iyo uyasomye ubona ikibazo cyariho ku bakristo biryo torero, kiri no kubakristo bo muri iyi minsi ya none.

Ikintu kigoye, ni uko iri torero ritari ryiyizi, ntabwo ryari rizi situation ririmo, kuko nkuko bibiliya ibivuze ngo ryavugaga ko rikize, ritunze, ritunganiwe , ntacyo ricyennye, mu gihe Imana yo yabonaga ko ari abatindi bo kubabarirwa, impumyi, ndetse ko bambaye ubusa! Imana idusure cyane.

Imana rero kuko itagira aho ihishwa , yari izi imirimo yabo cyangwa se ibyo bakora, ibitegereje ibona nta ruhande na rumwe baherereyemo, ntibakonje, ntibashyushye, Imana igeza ubwo yifuza byibuze iyo bagira igice bahereramo. Imana kubita impumyi , nuko batarebaga ngo bamenye inzira nziza yo gucamo, kuba bambaye ubusa n’ukuvuga ko nta mirimo myiza yo gukiranuka yabarangwagaho kuko bibiliya itubwirako imyambaro y’abakristo ari imirimo myiza yo gukiranuka… Nubwo bimeze gutyo ab’I Lewodikiya bo bazi ko ibintu bimeze neza , ahari barimo kujya mu ijuru.

Muri iki gihe hari abantu biyicarira aho, bakaba utabita abapagani cyangwa se abanyabyaha, kandi ukaba utanabita abakristo bakijijwe kuko baba bafata impu zombi ubwo bakaba hagati aribyo bise akazuyazi.Ikibazo gihari nuko abo bantu batiyizi ahubwo baziko bemerwa n’Imana , ariko Imana ikabihakana kuko na Bibiliya ivuga ko nta muntu ukeza cyangwa se wakorera abami babiri ngo bishoboke kuko umwe yajya akenera kumutuma undi yamutumye bikayoberana.

Claude ati “ Ndakugira inama umese kamwe werure, ugire uruhande uhagararamo mu by’Imana, niba wiyemeje gukizwa cyangwa kuba umukristo ba Umukristo mwiza, kandi niba ubyanze kuko umwanzuro ari uwawe, erura nabwo ubwire abantu ko utabibamo kugirango abantu batazongera kukwitiranya cyangwase ngo nawe wibeshyere.”

2timoteyo 3:12 ,Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarira, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batuzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo.

Nshuti mwene data ndakwinginga ngo ufate umwanzuro ugire ibyo utera umugongo bigutandukanya n’Imana. Niba nawe wigenzuye ukisanga muri aba bantu ubwire yesu akweze akubabarire ibyaha.Icyo ijambo ry’Imana ridusaba ni uguca bugufi tugahindukira. “Dore ndakugira inama , ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugirango wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusiga ku maso kugirango uhumuke. Abo nkunda ndabacyaha nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane” Ibyahishuwe 3: 18-19.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts