Igicuku ubona Imana igihindure Igitondo ugirirwe neza n’Imana //Ev.Jean Claude Uwizeyimana



Gospel

23, Feb-2023   10 Comments

Ibicukuku abantu bahura nabyo ni byinshi. Hari igicuku cy’inzara,cy’ubupfubyi,cy’ubukene ,cyo kubura abana n’ibindi . Birashobokako uri impfubyi,ejo hawe hazaza nta kizere ufite, birashobokako wavutse mu muryango ntukundwe, birashobokako bakubwiye amagambo akomeretsa, birashobokako na nuyu munsi ugitotezwa, birashobokako bakubwiyeko utari mwiza, birashobokako bakubwiyeko utazi ubwenge, birashoboka ko abagufiteho ubushobozi bakubwiyeko ntacyo uzavamo, birashobokako umugabo washatse mutabanye neza. Birashobokako wagiye mu kazi uziko ari ahantu ho kuruhukira ariko ntibakugirira imbabazi mbese ntibaguha agaciro, ntibaha agaciro ibyo ukora, birashobokako wagiye no mu itorero uziko ari ahantu ho kuruhukira ndavuga aho wagiye gusengera hanyuma ugahura n’ibikomere utewe na bene data.

Zaburi 84:5 Hahirwa ababa mu nzu yawe, Babasha kugushima ubudasiba.Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga, Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni. Iyo banyuze mu gikombe cyitwa Baka bagihindura ahantu h’amasōko, Imvura y’umuhindo icyambika imigisha.Bagenda bagwiza imbaraga, Umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y’Imana i Siyoni.

Zaburi 23:6 "Ni ukuri kugirarwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose”.

Mbere yo gusengera ikigeragezo ukwiye kubanza kumenya inzira icyo kigeragezo kirimo kuko ibigeragezo biri mu byiciro bitatu:

1. Ikigeragezo gituruka kuri Satani:Iki kigutera guhaga amasengesho.Byose narabisengeye ntibivaho nzaguma iwanjye ibyo gusenga mbireke.Uyu muntu uri muri iki kigeragezo kimuhuza inzira yo gusenga iteka ahora mu byirato by’ayo yasenze.

2. Ikigeragezo gituruka kumana cyangwa ishuri ry’Imana:Iki kigutera kwinjira mu masengesho utitaye kumvune z’ibyo unyuramo ntabwo uhaga gusenga.

3. Ikigeragezo ugiramo uruhare:
iki kigeragezo nubwo wasenga ugakubita umutwe hasi ntanarimwe kizavaho.Ikizakivanaho ni uko wemera ukihana
1 samuel 11:9 Nuko babwira za ntabaza bati “Muzabwire ab’i Yabeshi y’i Galeyadi muti ‘Ejo ku gasusuruko muzatabarwa.’ ” Nuko intabaza zirara zibibwira ab’i Yabeshi baranezerwa.

Nuba Imbere y’Imana ibyari b’ikugoye byose bizahinduka ubusa.Icyo usabwa ni ugutegereza Imana.Nubwo Nahashi yashakaga kubanogora amaso kugirango abahe ibyo kurya ariko ku gasusuruko baratabawe.

Nshuti mwene data Satani afite abantu benshi ashaka kunogora amaso kugirango abahe ibyo bakeneye ariko ndakwinginga kugirango wikomeze kuw’Iteka ukomeze wiringire Imana.Igicuku wari urimo kirarangira mu izina rya Yesu.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts