Bari barasezeranye Tracy agifite imyaka 7! Ibyaranze ubukwe bw’umuramyi Rene Patrick n’umunyamakuru Tracy



Gospel

06, Dec-2021   10 Comments

Apotre Migonne Kabera wa Noble Family Church ari naryo torero Tracy asengeramo niwe watangiye abwiriza ku byerekeye ubukwe aho yakoresheje Yohana 15;15 “Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje.” Ndetse na Yesaya 43;4 “Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntanga ingabo zigapfa ku bwawe, n’amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe.” Agaragaza uburyo umubano w’abashanye ari ukunga ubumwe aho kuba amasezerano asanzwe aho buri muntu wese areba inyungu ze.

Yagarutse kandi ku buryo abashakanye bagomba gukundana no gukina ku buryp urugo ruhoramo umunezero bityo n’ibindi bakoze byose Imana ikabibaherami umugisha. Ati “Iyo umuntu afite Imana akagira n’urugo rwiza ni ukuri ibintu bitera imbere”

Bishop Jean Ngoga wa The Love of Jesus church ari nawe wabasezeranyije nawe yagarutse ku mibanire ikwiye kuzaranga Tracy na Rene aho yababwiye ko bakwiye kujya bizerana, bakaganira ndetse bagakemura ibibazo byabo bahagti yabo aho gushaka kubinyuza mu miryango. Ati “muri abakristo, mujye kuganira mukemure ibibazo byanyu munasenge”

Hahise hakurikiraho gusezerana hagati ya Rene ndetse na Tracy, mu gihe cyo kwambikana impeta batanga ubuhamya bukomeye. Rene Patrick yahishuye ko yari yarasezeranyijwe bikino na Tracy ubwo yari afite imyaka 13 naho Tracy afite imyaka 7. Ati “Mbere y’uko ngira icyo nkora, wari ufite imyaka 7 mfite 13. Umuntu nakwita umuhanuzi aradusezeranya atabizi akoresha rideau arayikwambika maze dukora marriage. Nyula y’imyaka 14-15 tutabonana, sinakumenya, ntiwamenya ko ari njye wa wundi ariko Imana iraduhuza uko yabikoze uzi. Uriya munsi ibihe wari urimo n’ibyo nari ndimo turabyibuka twembi. Igituma ngiye gukoresha kino kimenyetso cy’uruziga rudahagarara ni uko wankunze ntacyo mfite… uranyihanganira, wemera amafuti yanjye, uranyitangira mu buryo ntashobora kuvuga. Nta yindi option n’imwe iriho itari wowe kuri njye. Iyi mpeta ni ikimenyetso gusa gihamya neza ikiri ku mutima wanjye, cy’urukundo rudahagarara rudafite imbibi.”

Yahise amwambika impeta ari nako amuririmbira ko amukunda. Tracy nawe yakurikijeho kuririmbira Rene avuga ukuntu ari we Ilana yari yaramubikiye ndetse amwizeza ko azamuhora iruhande kuko yamusengeye yihanganye none akaba amubonye. Yamwijeje ko azamuba hafi kandi azamucira bugufi, nuko nawe amwambika impeta.

Ubwo Rene Patrick yari amaze gusaba no gukwa Tracy Agasaro

Ku itariki 27/11/2021 nibwo abo mu muryango wa Rene Patrick bagiye gusaba Tracy Agasaro, naho tariki 02/12/2021 basezerana mu buryo bwemewe n’amategeko. Tracy benshi bamuzi nk’umunyamakuru wa KC2 ndetse akaba umuramyi wo muri Noble Family Church. Rene Patrick ni umuramyi uzwi mu ndirimbo nka "Arankunda", "Narakijijwe" ndetse akaba ari we washinze Tehillah DPM.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts