Kurushanwa uko bitegetse bihesha ikamba



Gospel

23, Jun-2023   10 Comments

Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse kurushanwa mu mikino ntahabwa ikamba,keretse urushanijwe nk’uko bitegetswe.

Jya ukora iby’Imana, ubishyizeho umutima wawe wose, wirinde ibyakuvangira. Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika 1AbaKorinto 9:25.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’ibigo bine birimo eagles spirit, Engels edu care smart academy na gloria academi,aho cyaranzwe no gusubiramo amagambo Y’imana arimo nk’avuga ko yesu ari bugufi kuza ndetse no kuba ari we nzira nyakuri hamwe n’isengesho,hakurikiraho guhatana mu mupira w’amaguru hagati y’ibi bigo.

Bamwe mu barezi bagaragaza ko bigendanye n’icyuho kiri mu mikino byumwihariko mu mupira w’amaguru mu Rwanda ari ngombwa kwita ku bakiri bato ariko byumwihariko bigahuzwa n’indangagaciro za gikiristu kuko aribwo byatanga umusaruro.

UMURERWA Donavine wo mu ishuri Eagle spirit Academy yagize ati "Ukunze gusanga ahenshi mu bigo by’amashuri byibanda mu guha abanyeshuri ubumenyi hagamijwe uburezi bufite ireme ariko ugasanga kubigisha ijambo ry’Imana birasigara inyuma.Niyo mpamvu twateguye ikigikorwa kugirango wa mwana akurane indangagaciro za gikirisitu kandi akure ari n’umuhanga.Akenshi ukunze kubona umutu wa Minuje ariko yabura ubukirisitu ubumenyi bukamupfira ubusa."

Celestin HAKIZIMANA ushinzwe ibikorwa bya siporo mu ishuri Angels Educare nawe yagize ati "Kugirango sport yacu ikomere ni uko igomba guhera mu bana bato ariko nanone bakaba bagomba kubaho gikirisitu bakamenya ijambo ry’Imana.Iyobokamana akenshi itwigisha na discipline.Iyo umwana agiye gusenga akaganira na Pasiteri cyangwa na bagenzi be ku rusengero cyangwa se n’ahandi baganira ijambo ry’Imana ni numwanya bashobora kuzamuriramo impano zabo.

Ibi kandi bigarukwaho na PastorI John Mutebi, uhagarariye ihuriro ry’ibigo bya Ggikirisitu muri Gasabo na Kicukiro akaba arinawe wateguye iki gikorwa aho aho avuga ko impano idakwiriye gusanishwa no kwishora mungeso mbi nkuko bamwe mu rubyiruko babyitwaza. Bikaba ariyompamvu y’irivugabutumwa."Urabona ko urubyiruko rumaze kujya mu biyobyabwenge cyane kandi baziko kubikora ari imbaraga bafite ariko twe turabigisha ko ukoze imyitozo nta biyobyabwenge ukoresheje,Talent ugomba kuyikoresha muburyo bw’Ubumana.Byose tubifata Mpiri tukabigomororera Yesu kirisitu.Kuko harimo abantu bakoresha impano zabo bakoresha ibiyobyabwenge rero tubereka ko kugera kuri ibyo ataringombwa ko ukoresha ibiyobyabwenge"

Umuyobozi w’iri huriro Pastor John mutebi agaragaza ko ari igikorwa kizakomeza gutegurwa kugera no kurwego rw’igihugu.
Nta mukinnyi uratwara igikombe atubahirije amategeko agenga umukino.

Intumwa Paul yandikira Timoteyo ati ’Kandi iyo umuntu ashatse kurushanwa mu mikino ntahabwa ikamba, keretse arushanijwe NK’UKO BITEGETSWE." 2Timoteyo2:5

Hari abaretse amategeko y’isiganwa (Ijambo ry’Imama, n’inama bahabwa n’abatatoza) nyamara bagakomeza kumva nta kibazo ko bazagororerwa

Imigani 6:22 Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo.

Pastor John Mutebi abasubirishamo amagambo yo muri Bibiliya


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts