Kurushanwa uko bitegetse bihesha ikamba
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Abavugizi b’amatorero ndetse n’ab’imiryango ya gikristo mu Rwanda ntibashyigikiye umushinga n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda wo gukuramo inda mu gihe byemejwe ku bushake n’uwayitewe, bitewe n’igihe yayiterewe, byabaye atabyifuza, guhohoterwa, gufatwa ku ngufu cyangwa se no kuba uwayitewe ataragira imyaka y’ubukure.
Mu itangazo ABBAGOSPEL ifitiye kopi ryasinweho n’abavugizi b’amatorero bagera kuri 25 barangajwe imbere n’Umuvugizi w’Umuryango wa CPR (Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda) Musenyeri Kayinamura Samuel batangaza ko, inzira zose byacamo ntawe ukwiye kuvutsa umuntu ubuzima bw’umwana wasamwe kuko aba yamaze kuba ikiremwa nk’uko Bibiliya ibivuga.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’umwiherero bari bamaze mo iminsi ibiri, Musenyeri Kayinamura Samuel atangaza ko, batarwanya icyemezo cy’inteko Ishinga Amategeko, ari ko nabo badashyigikiye ko abantu bakuramo inda ngo kuko ijambo ry’Imana ribibabuza.
Ati: “Icyo Leta ishyigikira ntitukirwanya, ariko twebwe dushingira ku ijambo ry’Imana. Ijambo ry’Imana rirabitubuza, ninaho twashingiye turavuga ngo uko byagenda kose ntibibe, ahubwo twigishe cyane cyane imiryango kuko ho twabishyizemo imbaraga.
Akomeza agira ati: “Kwigisha imiryango, ababyeyi kugira ngo babe hafi y’abana cyane ariko kandi no kwigisha abangavu ndetse n’abasore yewe n’abantu bakuru kuko nabo batera abana inda. Tubyamagane, tugire umuryango uzira guhohotera, uzira ibyo kujya gutwara inda kw’abangavu n’ibindi. Ariko rero umuntu yamaze gusama iyo nda kuyikuramo turavuga ngo ni icyaha.”
Itegeko rimaze iminsi ritowe ryemerera abagore gukuramo inda igihe isamwa ryayo ryatewe no gufatwa ku ngufu, kubyarana hagati y’abafite amasano yegeranye cyangwa igihe iyo nda yashyira ubuzima bw’umubyeyi mu kaga, n’ibindi.
Biteganyijwe ko kandi mu kwezi gutaha kwa Gatatu Abanyamadini mu Rwanda bazongera bakicara bakaganira aho bakwiye guhagarara ku birebana n’Ubutinganyi bukomeje kwiyongera mu Isi harimo n’u Rwanda.
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Benshi bashaka kugera ku mahirwe ariko mugihe cyose utabiharanira nta narimwe uzabigeraho.Mugihe ugomera Imana (…)