Kurushanwa uko bitegetse bihesha ikamba
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Itangazo ryasohotse kuri uyu wa Mbere nyuma y’inama yahuje abakuru b’amatorero icumi ya Angilikani bo muri Afurika, Aziya na Amerika y’Amajyepfo, rigaragaza ko “babajwe n’umwanzuro w’Itorero ryo mu Bwongereza wo guha umugisha ukubana kw’abahuje ibitsina.”
Bagaragaje ko Angilikani yo mu Bwongereza yatandukiriye cyane inyigisho n’ukwemera itorero ryagenderagaho, bityo ko batakirifata nk’itorero rikuru rikwiriye kubera icyitegererezo ayandi, nubwo ariho Angilikani yakomotse.
Aba basenyeri kandi bagaragaje ko guhera ubu batagifata Musenyeri Justin Welby nk’umukuru mu bangana cyangwa se ukuriye abashumba b’amatorero ya Angilikani ku Isi.
Itangazo rigira riti “Birababaje kuba yarayoboye abashumba abereye umuyobozi mu gufata imyanzuro inyuranyije n’amahame makuru yo kubana mu rukundo n’ukwemera’, abizi neza ko bihabanye n’imyemerere y’andi matorero ari nayo yiganje.”
Bavuze ko amatorero yiyomoye kuri Angilikani y’u Bwongereza agiye guhura akarebera hamwe uburyo bashimangira umurimo w’ibwirizabutumwa rishingiye ku mahame fatizo itorero ryashinganywe, agendeye ku nyigisho za Bibiliya.
Biteganyijwe ko inteko rusange yo kwiga ahazaza h’itorero izaba guhera tariki 28 Gicurasi kugeza tariki 31 Gicurasi 2024, ikabera i Cairo mu Misiri.
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Benshi bashaka kugera ku mahirwe ariko mugihe cyose utabiharanira nta narimwe uzabigeraho.Mugihe ugomera Imana (…)