Nyuma y’umuruho hari amahoro//Ev.UWIZEYIMANA Jean Claude



Gospel

16, Feb-2023   10 Comments

Umuririmbyi yararimbye ngo amahoro Yesu atanga ntagira akagero ntarondoreka kandi ngo Uwiringira Imana ayiringira ntabura amahoro meza adashira.

1Ingomba 4:10 Yabesi atakambira Imana ya Isirayeli ati “Icyampa ukampa umugisha rwose, ukāgura imbago yanjye kandi ukuboko kwawe kukabana nanjye, ukandinda ibyago ntibimbabaze.” Nuko Imana imuha ibyo yasabye.
Zaburi 12:6“Ku bwo kunyagwa k’umunyamubabaro, Ku bwo gusuhuza umutima k’umukene, Nonaha ndahaguruka”, ni ko Uwiteka avuga, “Ndashyira mu mahoro uwo bacurira ingoni.”

Yifashishije amagambo y’Imana agaragara muri ibyo bice twavuze haruguru yaagaragaje ko Mu buzima unyuramo bwose n’ibibazo ucamo udakwiye kuva ku witeka ngo ushakire amahoro aho atari ahubwo ukwiye gutumbira Yesu.Muri iki gihe abantu benshi baha umwanya umubabaro ndetse n’ibibazo ariko wowe muri ibyo byose ndakwifuriza kwisunga Imana muri ibyo byose nibwo uzagira amahoro.

Yifashishije urugero rwa Dawidi yagaragaje uburyo uyu mwana yihanganye mu bibazo byose yanyuzemo ariko kuko Yiringiye Imana yari yaramuvuzeho yarengeje amaso ibyo byose ahubwo akomeza kwiringira Imana kandi imwuzuza amahoro. Hanyuma y’ibyo Imana ituma samueli mu rugo kwa Yesayi kugirango yimike Dawidi ariko Samuel aravangirwa atangira kureba indeshyo,igihagararo n’uburanga ariko Imana irabagaya kuko Imana yabonye ko umuruho wa Dawidi ukwiye kuvanwaho akuzura amahoro.

Bene data umubabaro uraryana uwufite niwe uwimenyaho, kuko iyo umuntu afite umubabaro aba yumva yenda guturika araribwa kdi abamubona ntibabimenya ashobora no kubibabwira ntibabyumve ariko Dawidi asenga ati unyereke ikimenyetso kibyiza kugirango abanyanga bakirebe bamware kuko wowe Uwiteka untabaye ukamara umubabaro. Imana ishimwe Dawidi arangije gusenga yizeye nubwo ababaye .Inkuru za Dawidi ni ndende gusa byarangiye Imana imuruhuye imumara umubabaro izina ryayo rihabwe icyubahiro.
Nubwo wibagiranye kuri List ukabona ntugerwaho ariko Imana irahari.Hari igihe ureba ku gihe umaze utarashaka,utarabyara mbese ibyawe bitarakemuka. Ndagirango nkubwire ko Imana ikorera kugihe cyayo icyo usabwa ni ugahanga amaso Imana. Nicyo cyatumye Dawidi avuga ati “ntabwo nshaka kugwa mu maboko y’abantu ahubwo nzigwire mu maboko y’uwiteka.”

Nshuti mu kundwa turi mu gihe gikomeye, aho umuntu arira akabura umuhoza, ibibazo bibaye byinshi ureba hirya ukareba hino ukabura ubutabazi, urara urira bukagucyeraho umaze iminsi udasinzira ,amarira yawe azwi namashuka ,umutima wawe wabaye inyama , ariko nakuzaniye ijambo rivuga ngo ibyo byose Imana yarabibonye izanwe no ku komora.

Biragusaba ko u rwego rwose uriho agahe ufite ukwiye kukabyaza umusaruro ukegera Imana. Mu gihe ubonye hari ibyo Imana igukoreye jya uhita wihatira kuyegera cyane kuko satani aba arekereje kwinjirira muri ibyo ngo udamarare.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts