Hari igihe Imana yitambika mu mugambi



Gospel

17, Aug-2021   10 Comments

Nifuje kugusangiza iri jambo ry’ukuntu Imana yitambika mu mugambi wacu, ikaburizamo ibyo twifuza gukora.

Ibi bishobora kuba byarakubayeho incuro nyinshi ko Imana itakwemerera kujya aho wifuzaga, gukora igikorwa runaka wagambiriye. Akenshi Iyo bigenze gutyo, twumva ari Satani waturwanyije. Nyamara ibintu byose dupanga ntibibe uko twabipanze siko biba byarwanijwe na Satani. Hari igihe Imana ubwabyo ibihagarara imbere. Kandi Iyo Imana iburijemo umugambi iba ibikoze KU NEZA YAWE!

Ku bera urukundo igukunda, nasanze Imana hari igihe ihitamo ku kubuza kujya aho washakaga kugirango ikurinde ibibi bihagutegerereje utazi.

Dore zimwe mu ngero: wagerageje kujya America, mu Burayi, Israel, Australia, n’ahandi ariko biranga. Hari n’aho wujuje ibisabwa byose bakwima visa, hari n’abahabwa visa bakangirwa kwinjira mu gihugu,...

Iyo ugipanga kuhajya ntabwo uba uzi impamvu zituma kujyayo atari ingirakamaro kuri wowe ariko Imana yo iba izi ibyo utazi. Ireba hirya y’imisozi, hakurya y’inyanja n’ibihugu, etc.

Uretse kwitambika mu ngendo zawe, hari n’ubwo ikubuza gukora ikintu runaka wowe wifuzaga cyane.

Niba ari byo bihe urimo, ntutinye kuko igihe cyo kujya aho itarakwemerera kujya nikigera, niyo izakimenya mbere (ndetse n’ubu irakizi)kandi icyo wifuzaga kuhakorera cyangwa kuhabonera, ifite ubushobozi bwo kukiguhera aho uri cyangwa ahandi yakuyobora kujya.

Mugire Umunsi mwiza.

Bishop Dr. Fidèle Masengo, umushumba wa Foursquare Gospel Church


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts