Impamvu ikorabuhanga rikwiye kwimakazwa mu madini kubera ingaruka za COVID19



Gospel

20, Apr-2021   10 Comments

Uwibukwa cyane ni umunyabitangaza ukomeye wo muri Nigeria, TB Joshua, uyobora urusengero Synagogue Church of all Nations (SCOAN), wari wahanuye ko tariki 27 Werurwe 2020 Coronavirus izaba yaburiwe irengero. Iyo tariki yageze ahubwo aribwo icyorezo gisya kitanzitse.

Mu mwaka ushize habaye byinshi, ibikorwa bihuza abantu benshi byarahagaze amadini aza mu bya mbere byahagaritswe.

Uretse amadini yifite yakomeje guhanyanyaza yifashije ikoranabuhanga n’ibitangazamakuru, ayacumbagiraga aheruka abayoboke muri Werurwe.

Ubusanzwe amadini n’amatorero mu Rwanda ni kimwe mu bifite umwanya ukomeye mu buryo budasanzwe kuko umubare munini w’Abanyarwanda bizera Imana, nk’ikimenyetso cy’ubukirisitu bwadutse nyuma y’umwaduko w’Abakoloni.

Icyakora, hari impungenge ku hazaza h’amadini mu minsi iri imbere nyuma y’ihungabana rikomeye ryatewe na Covid-19 haba mu buryo bw’umwuka n’umubiri.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’abanyamadini n’amatorero, arimo ayashegeshwe na Covid-19, abayobozi bayo bagarutse ku ngaruka zikomeye zabonetse mu madini ndetse n’uko amwe ari kubaka ishusho nshya hagamijwe kubaka imyizerere ihamye mu bayoboke babo.

Abayoboke bari gukendera…

Amadini menshi ahamya ko guhurira mu nsengero byagiraga umumaro ukomeye ku bayoboke bayo kuko hari abantu bafashwaga no kuba hamwe n’abandi bitewe n’amateka banyuzemo cyangwa imibereho yabo mu buzima bwa none.

Kuba abantu batakiri guhurira mu nsengero nk’uko byari bisanzwe, hari impungenge ko mu gihe Covid-19 izaba irangiye amadini menshi azabogoza kubera abayoboke bayo bashobora kutazasubira mu nsengero abandi bakerekeza mu yandi madini.

Pasiteri Desiré Habyarimana yabwiye IGIHE ko amadini ashobora kuzabura abayoboke bitewe n’uko Abanyarwanda bagize ihungabana mu myizerere.

Ati “Urebye muri ibi bihe bya Covid-19, ibijyanye n’imyizerere byarahungabanye, abantu benshi basubiye inyuma, amakimbirane mu ngo yariyongereye. Kugeza uyu munsi n’abantu bafunguriwe abantu ntibaratangira kuza mu rusengero ni ukuvuga ko ukwizera kwabo kwahungabanye.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abayobozi b’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, Bishop Rucyahana John, yavuze ko mu buryo bufatika abayoboke bazagabanuka.

Ati “Urebye kwizera ko kurahari, ni ukuvuga ko abayoboke mu kwizera bazaguma kubaho ariko mu buryo bufatika bazagabanuka. Ahubwo dukwiye kureba icyo abayobozi b’amadini bakwiye gukora kugira ngo bagarure abayoboke mu buryo bufatika.”

Hari bamwe mu bayobozi b’amadini batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa bavuze ko bishobora gutuma ubwo insengero zizaba zemerewe gukora uko byari bisanzwe bashobora kutazafungura imiryango kuko bamwe mu bayoboke babo baguye, abandi bakigira mu madini yamaze gufungurirwa.

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, Byiringiro Hesron, yagize ati “Buriya ingaruka za Covid-19 nta gace na kamwe zitagezeho, ari ku miryango mito, ku miryango migari ari no ku gihugu yagize icyo ikora muri iyo miryango yose."

"Itorero rero n’abaturage burya kandi kugira ngo itorero rigire icyo rigeraho ni uko abaturage baba bameze neza, bakaba bafite amahoro yo mu mutima, burya iyo batabifite n’itorero ntirikora neza. Niba abantu babatizwaga mu mazi magari ubu ntibikiri gukorwa birumvikana ko hari cyo itorero ryahungabanyijweho.”

Kugeza ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere mu Rwanda, RGB, mu 2015 bwagaragaje ko imiryango ishingiye ku madini n’amatorero ifite ubuzima gatozi irenga 1500.

Hambere aha wasangaga umuntu wese ashaka gushora imari ye mu bijyanye n’iyobokamana atagamije kwamamaza ubutumwa bwiza ahubwo yishakira indoke.

Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda, ibikorwa bimwe abanyamadini bamwe babyazaga amafaranga birimo kwizeza ibitangaza abayoboke babo no gutura ntibigikorwa, abenshi bagiye muri iyo mishinga ntibabona aho bakura amafaranga nk’uko babitekerezaga.

Pasiteri Habyarimana yagize ati “Mbere ya Covid-19 bigeze gufunga insengero nyinshi ziri mu kajagari, biriya byasize isomo ku bantu bose bashinga amadini uko babonye ariko Covid-19 yo yaje ihuhura n’akari gasigaye. Abari bafite amatorero agitangira byarabagoye cyane ku buryo no kubona ifunguro byari ikibazo.”

“Mbona isomo Covid-19 idusigiye ari uko abantu bakwiye kubaho mu bumwe n’ubwiyunge no gufatanyiriza hamwe, bakiga gukorera mu bumwe no mu rukundo bitari ibyo kubyuka ukigumura ukajya gushinga itorero ryawe.”

Yavuze ko ku bantu bagiye muri uwo murimo bagamije kubona amafaranga bizagorana cyane kuri bo kubona amafaranga y’abakirisitu kubera ko bamaze kumenya ko bashobora kubaho batajya no mu nsengero.

Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Isaϊe, yabwiye IGIHE ko ikoranabuhanga ryabaye uburyo bwiza bwo kugera ku bayoboke mu bihe bya Covid-19 kandi ko bigiye gushyirwamo imbaraga mu bikorwa bitandukanye.

Yagize ati “Twize ko ikoranabuhanga ari uburyo bwiza bwo kwegerana n’abakirisitu, kandi twararikoresheje cyane cyane abantu bo mu mujyi tunashimira cyane n’urubyiruko ko mu gihe cya Covid-19 batanze imbaraga ngo imirimo idahagarara kuko nibo bari bafite inararibonye mu ikoranabuhanga, ku buryo na nyuma yaho twabonye ko tugomba kurishyiramo imbaraga kuko hari ibintu byinshi byakemura.”

Kuri Pasiteri Habyarimana umaze imyaka myinshi akoresha uburyo bw’ikoranabuhanga avuga ko amadini yari akwiye gukanguka akitabira gukoresha ikoranabuhanga kuruta uko yahurira mu nsengero mu rwego rwo kurushaho gufasha abayoboke bayo aho ariho hose.

Ati “ Nk’urugero usanga muri Amerika byibuze abakina filimi z’urukozasoni basohora hafi 200 ku munsi, kubera iki natwe abapasiteri bo mu Rwanda tutashyira imbaraga mu kwamamaza ubutumwa bwiza ku ikoranabuhanga ko byatuma abana bacu badahugira muri ibyo bidafite umumaro.”

Pasiteri Habyarimana yavuze ko usanga abayobozi n’amadini menshi batabasha kwigisha abayoboke bayo ibikenewe mu muryango.

Asanga abavugabutumwa bakwiye kwigishwa uko bafasha sosiyete hagamije kubaka umukirisitu mu mwuka no mu mubiri ku kigero cyiza ku buryo n’ubwo abantu bajya mu gihugu hatabonamo urusengero cyangwa mu gihe haza ikindi cyorezo gituma abantu batazasohoka mu nzu bazakomeza kuba abizerwa.

Bishop Rucyahana asanga inyigisho zitangwa n’amadini zikwiye guhinduka bakareka kwigisha ibintu bivuga ku mahanga ahubwo bakabishyira mu buryo bw’u Rwanda kandi bikajyana n’icyo Abanyarwanda bakeneye.

Ku wa 14 Mata 2021 Guverinoma yatangaje ingamba nshya zo kwirinda iki cyorezo, aho insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda Covid-19 zemerwa kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts