Kurushanwa uko bitegetse bihesha ikamba
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Muri iyi ndirimbo yiswe Ibyambere hari aho iteruro igira iti “Nzatembesha imigezi ku butaka bwumye.Urubyaro rwawe nzarusukaho umwuka wanjye.N’abana bawe nzabaha umugisha.Guma mu isezerano nguhaye shikama ntacyo uzamburana.”
Mu kiganiro yagiranye na Abbagospel.net, perezida wa Korali sion ibarizwa mu itorero rya Nyakabanda muri ADEPR, Ndacyayisenga Jean de Dieu, yatangaje ko ibyo Imana yavuze no kubikora izabikora.
Yagize ati “Ntakintu na kimwe cyarogoya umugambi w’Imana.Nawe usubize amaso inyuma urebe ibyo Imana yagukoreye ndetse ukomeze uyigirire icyizere ugume mu masezerano kuko n’ibindi izabikora.”
Yakomeje avuga ko intego korali sion ifite ari ugukomeza kwagura ubwami bw’Imana binyuze mu ndirimbo n’ibindi bikorwa bigamije ivugabutumwa.Yongeyeho ko muri uyu mwaka bateganya gushyira hanze indirimbo zitandukanye ndetse uyu mwaka ukazarangira bateguyemo n’igiterane cy’ivugabutumwa.
korale Sion yo mu Itorero rya Nyakabanda muri ADEPR kicukiro yatangiye mu mwaka wa 2007. Kuri ubu imaze kugira indirimbo zitandukanye z’amajwi ndetse n’imizingo ibiri (Album) zirimo iyitwa “Ibyo yakoze”.
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Benshi bashaka kugera ku mahirwe ariko mugihe cyose utabiharanira nta narimwe uzabigeraho.Mugihe ugomera Imana (…)