Bimwe mu byagufasha mu buzima bwawe wakwigira ku byamamare



Imyidagaduro

24, Dec-2020   10 Comments

Kwita icyamamare byonyine ubwabyo bifitanye isano no kuba hari ikintu runaka wagezeho gituma abantu bakubona nk’umuntu udasanzwe wagize icyo ageraho cyatumye yamamara. Ibyo abantu b’ibyamamare bakora bituma hari umubare munini w’ababakunda ndetse n’undi mubare w’ababanenga cyangwa bakabaca intege.
Icya mbere wakwigira ku byamamare ni ukudacika intege
Nta muntu upfa kuzinduka mu gitondo ngo asange ni icyamamare, bisaba gukora cyane ugahozaho. Waba uri umuririmbyi, umukinnyi wa filime, umukinnyi, umunyapolitiki n’ibindi byinshi, byose bisaba kubiharanira no kudacika intege. Uku kudacika intege rero birakenerwa kuri buri muntu ibyo yaba akora byose, bituma ubasha kugera kure.
Kugira icyizere ni ikindi mu bintu byiza wakwigira ku bantu b’ibyamamare
Benshi mu bantu b’ibyamamare ku isi usanga barahereye ku buzima bushaririye bw’ubukene, ariko kugira icyizere bigakomeza kubatera intege bagakomeza gukurikira inzozi zabo. Kuba waba warakomotse mu muryango ukennye cyangwa uri mu bihe bikomeye bituma utabona inzira ibyiza byazanyuramo, ntibivuze ko udashobora kubigeraho, kubyizera nicyo cya mbere.
Abantu b’ibyamamare bagakwiye kukwigisha kubyaza umusaruro impano ufite
Hari benshi baba bafite impano ariko bataziha agaciro ngo batekereze kuba bazibyaza umusaruro mu buryo bw’amafaranga. Abantu b’ibyamamare bakubera urugero rwiza rw’uko bishoboka kandi cyane, nawe ugatinyuka ugakoresha impano yawe.
Gukora ibikorwa byo gutabara
Ni kenshi wumva abantu b’ibyamamare barashinze imiryango ishinzwe gufasha sosiyete mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bagatanga amafaranga mu bikorwa byo gufasha n’ibindi byiza nk’ibyo. Ushobora kwibwira ngo ni uko bafite amafaranga ariko gutanga ni umutima, ku buryo byagakwiye kubera buri wese aurugero rwo gufasha abo urushije ubushobozi ukagira icyo ubafasha kiri mu bushobozi bwawe.
N’ubwo hari byinshi ab’ibyamamare banengwa, iyi ni imwe mu mico myiza ushobora kubigiraho.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts