Ibanga ryo gusenga no kwiyiriza ubusa



Gospel

03, Nov-2021   10 Comments

Iyaba abakristo bose basengaga uko bikwiriye, by’umwihariko mu gusenga biyiriza ubusa, cyangwa bigomwa nkuko bamwe babivuga, iyi si yahinduka nka paradizo, kandi ibibazo byinshi birimo iby’ubukene,uburwayi n’ibindi byagira iherezo.

Kuba abantu badasenga uko bikwiriye bituma ibyo basaba batabihabwa.

Yesaya 58: 1-5, “Shyira ejuru uvuge cyane we kugerura, rangurura ijwi ryawe nk’ikondera ubwire ubwoko bwanjye ibicumuro byabwo, ubwire inzu ya Yakobo ibyaha byabo. Icyakora banshaka uko bukeye bishimira kumenya inzira zanjye, nk’ishyanga ryakoraga ibyo gukiranuka ntirireke amategeko y’Imana yabo, niko bansaba amategeko yo gukiranuka bakishimira gusanga Imana.

Ndetse barabaza bati ‘Mbese igituma twiyiriza ubusa ntubyiteho ni iki? Ni iki gituma twibabaza ukabyirengagiza?’ “Mbiterwa n’uko ku munsi wanyu wo kwiyiriza ubusa muba mubonye uko mwinezeza ubwanyu, mukagirira nabi abakozi banyu bose. Dore icyo mwiyiririza ubusa n’ugutongana no kujya impaka no gukubitana ibipfunsi by’abanyarugomo.

Kuri ubu ntimukiyiriza ubusa uko bikwiriye byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru. Ugira ngo kwiyiriza ubuza nshima kumeze gutyo? Mbese ni umunsi umuntu yibabarizamo akubika umutwe nk’umuberanya akisasira ibigunira, akaryama mu ivu? Ibyo ni byo wita kwiyiriza ubusa, n’umunsi Uwiteka yishimira?

kwiyiriza ubusa imana ishima

Hariho ibintu byinshi Imana yitaho mu gihe cyo gusenga no kwiyiriza ubusa, ariko hariho bibiri bikomeye cyane abantu bakunze kwirengagiza:

Ibyo kurya bihwanye n’igihe cyo kwiyiriza ubusa bigomba guhabwa abakene

Kwiyiriza ubusa ni ukwigomwa ibyo kurya byawe by’igihe runaka wageneye kwiyiriza ubusa, ukabigaburira abatabifite (abakene). Ariko ibyo abakristo benshi ntibabizi, ahubwo bafata ibyo kurya byabo bakabyinezezamo nyuma y’igihe runaka bagennye cyo kwiyiriza ubusa, cyangwa bakabikoresha indi mirimo ibafitiye inyungu, mu cyimbo cyo kubigaburira abakene, hari nabafata nabi abakozi babo mugihe cyo kwiyiriza bakajya babaha intica ntikize, kandi abo bakozi bo batari muri ayo masengesho.

Abo barutwa n’abafata ibyo kurya byabo bakabigaburira abakene, hanyuma bakajya kwikorera imirimo yabo mu cyimbo cyo gusenga.
Nuko rero bavandimwe, bene Data, nimupanga gusenga mwiyirije ubusa, muzateganye n’igikorwa cy’urukundo cyo gufasha abadafite ibyo kurya, mukoresheje ibyo kurya byanyu bihwanye n’igihe cyo kwiyiriza ubusa muzaba mwagennye; icyakora icyo gikorwa kibohora abakene n’undi wese utabifitiye uburyo (Yes.58:
6-7).
Umusaruro wo gusenga no kwiyiriza ubusa ugomba kugaragarira abantu

Umuntu akwiye kuva mu masengesho yahindutse rwose, by’umwihariko amasengesho yo kwiyiriza ubusa. Kuburyo imbuto z’urukundo n’imirimo byigaragariza abantu ko hari icyahindutse kuri we ugereranyije na mbere yo kwiyiriza ubusa.

Ikibazo gikomeye nuko abantu basenga bakaniyiriza ubusa, ariko imitima yabo ntihinduke, ahubwo umusaruro ukaba uwo gukiranirwa mu cyimbo cyo gukiranuka, kandi bagategereza ibisubizo by’amasengesho yabo ko bizava ku Mana. Bene ayo masengesho nta mumaro agirira ba nyirayo; ninayo mpamvu benshi bategereza ibyo basabye Imana bagaheba. Dore kwiyiriza ubusa Imana ishima:

Yes.58: 6-7, “Ahubwo kwiyiriza ubusa nshima ni uko mwajya mubohora abantu ingoyi z’urugomo, mugahambura imigozi y’uburetwa mukarenganura abarengana, kandi mugaca iby’agahato byose. Kandi ukarekura ugatanga ibyokurya byawe ukagaburira abashonji, ukazana abakene bameneshejwe ukabashyira mu nzu yawe, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu.”

kwiyiriza ubusa bigira umumaro munini iyo bikozwe uko bikwiye

Yes.58: 8-11, 8“Maze rero umucyo wawe uzaherako utambike nk’umuseke, ubukire bwawe buzatoha vuba, gukiranuka kwawe kuzakujya imbere, kandi icyubahiro cy’Uwiteka kizaba kigushoreye. 9Maze nutabaza Uwiteka azagutabara, nutaka azavuga ati ‘Ndi hano.’ “Niwikuramo agahato no gutunga urutoki no kuvuga nabi, 10ukihotorera umushonji ugahaza umunyamubabaro, umucyo wawe uzaherako uvire mu mwijima, kandi urwijiji rwawe ruzatamuruka habe amanywa y’ihangu.

Uwiteka azajya akuyobora, azahaza ubugingo bwawe mu bihe by’amapfa, azakomeza amagufwa yawe. Uzamera nk’urutoki rwuhirwa, kandi uzaba nk’isoko y’amazi idakama.

Zak.8: 18-19, 18 Maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti 19“Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Kwiyiriza ubusa byo mu kwezi kwa kane no mu kwa gatanu, no mu kwa karindwi no mu kwa umi, bizahindukira ab’inzu y’i Buyuda iminsi y’umunezero n’iy’ibyishimo n’ibirori byiza cyane. Nuko nimukunde ukuri n’amahoro.’ ”


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts