Ibimenyetso 7 biranga umuntu afite ubwibone mu by’umwuka



Gospel

24, Dec-2020   10 Comments

Umwibone mu by’umwuka ni uwifashisha ijambo ry’Imana kugira ngo yiyubake ubwe atitaye ku bandi bikaba byagira ingaruka haba ku bakiristo no ku batari abakristo. 1Yohana 4:1
Ryan Duncan binyuze ku rubuga Crosswalk.com aratwereka ibimenyetso 7 biranga umwibone mu by’umwuka.
1. Kwirata ibyo wagezeho
Umwibone mu by’umwuka akunda kwivugaho ibyiza cyangwa ibyo twakita nko kwiyamamaza. Iyo agize amahirwe yo guhagarara imbere y’iteraniro agaragaza uburyo Imana yamusumbishije abizera bagenzi be. Uzamwumva avuga ku mishinga ye iri imbere, inzu nziza amaze kubaka, na promosiyo mu kazi. Ibyanditswe bitubwira kutihimbaza ubwacu ariko umwibone mu by’umwuka yizera ko ikintu cyose cyamuzanira ikuzo. Imigani 27:2
2. Yigisha urukundo ariko ntarugaragaze mu byo akora.
Byashoboka ko inzira yoroshye yo kumenya umwibone mu by’umwuka ari ukureba ko ibyo avuga ari byo abasha gukora. Benshi bazakubwira ko bagira umutima w’ urukundo, ubugwaneza ariko ibikorwa byabo bikavuga ibitandukanye. Matayo 7
3. Akunda kuvuga kuruta gutega amatwi
Gutega amatwi ni intwaro ikomeye ku mukristo wese. Gutega amatwi abandi byubaka icyizere bigakomeza ubwumvane hagati y’abantu. Umwibone mu by’umwuka akunze kwihuta mu kuvuga.
4. Ntiyemera amakosa ye
Ubusanzwe ntibyoroshye kuba umuntu yakumva amakosa ye. Bisaba guca bugufi, ukemera kuba inyangamugayo n’ubwo rimwe na rimwe bibabaza. Gufata inshingano ukemera amakosa yawe ni intambwe y’ubukure ikomeye. Muri kamere ye, umwibone mu by’umwuka ntabishoboye. N’iyo ibimenyetso bimufashe akomeza kwihagararaho mu byo akora kugira ngo arinde isura ye kwangirika.
5. Asenya abandi
Umwibonye mu by’umwuka arangwa no gukora ibitandukanye n’iby’abandi. Mu cyimbo cyo kubera abandi urugero yishimira kugumura bagenzi be. Gucira abandi imanza aho bagize intege nke no guteza intonganya za hato na hato mu bandi bizera.
6. Ayoboza imbaraga
Umuyobozi mwiza iteka abera abo ayobora urugero rwiza. Akosora abo ayobora mu cyimbo cyo kubasuzuguza. Kandi asuzuma amagambo ye akayavuga mu mvugo iboneye.
7. Imana ayishyira inyuma y’inyungu ze
Ibyanditswe mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo 22:37-40, bitubwira gukundisha Imana umutima wacu wose, ubwenge bwacu n’imbaraga zacu zose. Ariko umwibone mu by’umwuka we azashyira Imana ku mwanya wa kabiri inyuma y’inyungu ze.
Ibihe byose ubwibone n’ubumara butwika mu buzima bw’umukristo.
Abigishwa babi babaho mu buryo bwinshi butandukanye, ariko ntawurushijeho gutera impungenge nk’ ufite ubwibone mu by’umwuka. Ntukunde ko ubwibone bugutandukanya n’umugambi w’Imana ku buzima bwawe.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts