Se umubyara yamufataga ku ngufu! Menya ubuzima bwa Joyce Meyer, umwe mu bavugabutumwa bakomeye ku isi



Gospel

24, Dec-2020   10 Comments

Se umubyara yagiye kurwana mu ntambara ya 2 y’isi Meyer akiri umwana w’uruhinja. Uyu muvugabutumwa avuga ko se akiva ku rugamba, yatangiye kujya amufata ku ngufu. Arangije mu ishuri ry’imyuga rya O’Fallon ryo muri St. Louis, Meyer yashyingiwe umugabo wakraga mu iduka ricuruza imodoka. Urugo rwabo rwamaze imyaka 5 gusa, akaba atangaza ko icyatumye atandukana n’umugabo we ari uko yamenye ko yamucaga inyuma ndetse akaba yaranamwigishije kwiba igitabo cy’imishahara n’amafaranga ku wamukoreshaga, ayo mafaranga bakaba barayakoresheje mu kwinezeza akaba yaraje kugarura amafaranga nyuma y’imyaka batandukanye. Amaze gutandukana n’uwo mugabo, Meyer yatangiye kujya arara mu tubari mbere yo guhura na Dave Meyer wari umushushanyi w’umwubatsi, bakaba baraje gushyingiranwa mu mwaka w’1967.
Meyer atangaza ko yumvise ijwi ry’Imana rimuhamagara muri 1976 igiye yari atwaye imodoka ajya ku kazi. Ivyo gihe ngo yahise yumva abaye mushya muri we, ngo ndetse yiyumvamo urukundo rwinshi no kuzura umwuka wera. Joyce Meyer yahose aba umuyoboke w’urusengero rw’umukiza wacu muri St. Louis, rukaba rwari agashami k’urusengero rukuru rwa rw’abaporotestanti rwa Luther Kingmuri Missouri. Yatangiye kujya ahuriza abantu hamwe mu ishuri rya Bibiliya bagahurira muri resitora, akaba yarahise aba umuyoboke w’itorero ry’ubuzima bwa gikirisitu ryo muri Fenton.
Nyuma y’imyaka micye Meyer yari amaze kuba umuyobozi wungirije w’urusengero. Urwo rusengero rwahise rugira abayoboke benshi muri ako gace kubera uburyo abantu babaga bitabiriye ari benshi amasomo ye ya Bibiliya. Icyo gihe yatangiye no kujya kuri radiyo aho yatangiraga ikiganiro cy’iminota 15 cy’inyigisho za Bibiliya kuri radiyo yo muri St. Louis. Mu mwaka w’1985, Meyer yavuye ku mwanya wo kuba umuyobozi wungirije w’urwo rusengero ahita anaruvamo yishingira urwe ku giti cye yise “Ubuzima mu Isi” akaba yaratangiye kujya yigishiriza ku ma radiyo agera kuri 6 yo muri Chicago na Kansas. Mu 1993, umugabo we Dave yamusabye ko batangira n’ivugabutumwa ryo kuri televiziyo bakaba baratangije ikiganiro kuri tleviziyo ya BET bise “Kwishimira ubuzima bwa buri munsi”.
Joyce Meyer yakomeje gutera imbere nk’umuvugabutumwa ku isi ahanini bitewe n’uburyo yatangagamo ubuhamya bw’ibyamubayeho mu bwana bwe aho yabayeho afatwa ku ngufu na se wamubyaye. Mu mwaka wa 2005, ikinyamakuru Time Magazine cyamushyize ku mwanya wa 17 mu bavugabutumwa 25 ba mbere muri Amerika.
Joyce Meyer akoresha uburyo bw’ubuhamya mu myigishirize ye, ubu buryo bukaba ari bwo butuma abantu benshi bamwiyumvamo bakanamukunda cyane. Meyer yahawe impamyabumenyi zinyuranye mu by’ivugabutumwa harimo iy’icyubahiro yahawe na kaminuza ya gikirisitu ya Tampa muri Florida. Meyer yaje guhindura izina ry’itorero rye aryita itorero rya Joyce Meyer.
Joyce Meyer kuri ubu ari mu bavugabutumwa bakize cyane ku isi akaba afite amazu menshi muri Amerika, ndetse akaba anagenda mu ndege ye bwite, ibintu yagiye anengwaho n’abandi bavugabutumwa bagenzi be byo kubaho mu buzima buhenze cyane. Avuga kuri ibi bimunengwaho, mu magambo macye yagize ati, “nta mpamvu yo gusaba imbabazi z’uko twahawe umugisha tugahabwa ubutunzi.” Yakomeje agira ati, “ushobora kuba umucuruzi hano muri St. Louis nta muntu wakwibaza ku byo utunze ariko iyo uri umuvugabutumwa abantu bahita batangira kukugenzura.”

Joyce Meyer amaranye imyaka irenga 50 n’umugabo we
Mu mwaka wa 2003, ibiro by’urusengero rwe byashyize ahagaragara amafaranga we n’umugabo we bakoresha harimo miliyoni 10 z’amadolari yaguze indege ye agendamo, ibihumbi 107 umugabo yaguze imodoka ye, n’ibindi byinshi bakoresha mu buzima bwa buri munsi bihenze byose byishyurwa n’urusengero, bikaba byaratumye abantu batandukanye batangira kwibaza niba Meyer atarya amafaranga y’umurengera abayoboke b’itorero rye cyane cyane amaturo. Nyuma y’ibi, mu mwaka wa 2004, yahise atangaza ko agiye kugabanya umushahara w’ibihumbi 900 yahembwaga mu itorero ku mwaka, hamwe n’ibihumbi 450 by’umugabo bakajya batungwa cyane n’ayo bakura mu bitabo.
Joyce Meyer yanditse ibitabo byinshi bya gikirisitu byiganjemo ibyo kugarura icyizere ku bihebye, no kugarura abayobye mu nzira, harimo nk’ikitwa Imbaraga z’isengesho: Uko umuntu yagera ku Mana cyamenyekanye cyane no mu Rwanda yashyize hanze mu mwaka w’2007.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts