Ubuke bw’abaganga mu bihangayikishije Afurika
Iyi nama ya mbere y’iminsi ibiri iteraniye mu Mujyi wa Kigali guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza, iri (…)
Iyi nama ya mbere y’iminsi ibiri iteraniye mu Mujyi wa Kigali guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza, iri kwigira hamwe ibisubizo by’ibibazo by’ubuzima byugarije Isi.
Abaminisitiri bagaragaje ko uretse ibibazo by’ubuke bw’abaganga hakiri n’izindi nzitizi zirimo ibikoresho byo kwa muganga kuko ibirenga 80% by’imiti n’inkingo byose biva hanze y’umugabane w’Afurika.
Ni mu gihe kandi abaturage benshi mu bihugu by’Afurika bakigowe no kugera ku mavuriro kuko usanga ategereye abaturage.
Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda Dr Nsanzimana Sabin, avuga ko ikintu gikenewe gutekerezwa mbere na mbere ari ubuzima kuko iyo buhari abantu baba batekanya. Avuga ko nubwo Afurika igifite icyuho mu baganga ariko hakenewe ikoranbuhanga kugira ngo na bake bahari bakore batavunika.
Yagize ati: “Iyo hari buzima abantu barakora kandi n’imyiryango itera imbere, ubuzima ni ishingiro rya byose. Ahantu hose dukeneye abantu bita ku buzima rero ku mugabane w’Afurika dufite icyuho cy’abaganga usanga umuganga umwe yita ku barwayi igihumbi, mu gihe abarwayi igihumbi nibura bakwiye kuba bitabwaho nabaganga bane.”
Agaragaza ko u Rwanda rwo rwihaye intego yo kongera umubare w’abanaganga mu nzego zose rugakuba kane mu gihe cy’imyaka ine kandi byatangiye gushyirwa mu bikorwa bikaba byitezwemo umusaruro.
Ati: “Twihaye igihe cyo kongera abaganga mu gihe cya vuga aho intero n’inyikirizo ari ugukuba kane mu myaka ine.”
Dr Mazyanga Lucy Mazaba, Umuyobozi w’ishami ry’Ikigo cy’Afurika gishinzwe gukumira indwara z’ibyorezo muri Afurika y’Ibirasirazuba, agaragaza ko umugabane w’Afurika wugarijwe n’ibibazo bitandukanye ariko inzego z’ubuzima zidakwiye kugira intege nke ahubwo bakwiye kujya bashakira hamwe ingamba zihutirwa mu gukumira indwara z’ibyorezo.
Avuga ko kuba hari icyuho cy’abaganga ahanini biterwa n’ubushobozi buke n’ibibazo by’ubukungu aho abaganga badahabwa amafaranga menshi ugereranyije nayo baba bakeneye.
Yagize ati: “Hari ibihugu bimwe na bimwe bifite abaganaga ariko bikabura ubushobozi bwo kubaha akazi bose. Hari ibibazo by’ubukungu hari n’ibibazo by’ubushobozi buke mu batanga akazi. Nubwo hari amahugurwa akorwa agamije kubongerera ubushobozi ariko ibihugu bikeneye gufata imyanzuro yaho bagomba gushora. Ibihugu byinshi bishora amafaranga mu kugura imiti ndeste iyo miti ikarangiza igihe itanakoreshejwe, mu gihe ayo mafaranga aba ashowe akwiye gushyirwa mu bindi bikorwa by’ubuvuzi no kwita ku bavura.
Arongera ati: “Ese niki umugabane w’Afurika ukwiye gukora? Ese dushora amafaranga menshi mu kugura imiti?Ese tuyashora mu kugura ibikoresho byo kwa muganga? Buri gihugu gikwiye kureba ibyo gikeneye kurusha ibindi kigafata umwanzuro.”
Dr Mazyanga agaragaza ko hakenewe imikoranire yihariye by’umwihariko himakazwa ku gukoresha ikoranabuhanga, hakarushwaho gushaka ibisubizo byihuse no gufata ingamba ku bihugu byagaragayemo ibyorezo kugira ngo bidakwirakira.
Ubwo yagarukaga ku bisubizo by’ibibazo byugarije umugabane Dr Nsanzimana Sabin yagaragaje ko ibihugu byose by’Afurika bikwiye gushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI), kugira ngo nibura n’abo baganga bake bahari bakore batavunika.
Agaragaza ko hakenewe guhangwa udushya no kwishakamo ibisubizo nko kuba imiti yajya ikorerwa muri Afurika kandi u Rwanda rwatangiye iyo nzira kuko hari inkingo n’imiti byatangiye gukorerwa mu Rwanda.
Yagize ati: “Hari gahunda abayobozi b’ibihugu by’Afurika biyemeje ko byajya bikorerwa aha ku mugabane wacu kandi u Rwanda rubifitemo uruhare runini cyane. Hari abashakashatsi benshi bifuza kuza gukorera ibintu byabo muri Afrika, u Rwanda rugaragara nk’aho rushoboka bitewe na byinshi Leta yagiye ishyiraho nk’ibijyanye n’imiti hari kandi ikigo Nyafurika gishinzwe gukurikirana ubuziranenge bw’imiti cyatangiye imirimo hano mu Rwanda mu minsi ishize hari nibindi bigo byinshi byatangiye.”
U Rwanda rwiyemeje kuba igicumbi cy’ubuvuzi muri Afurika mu gufasha kubona imiti nibindi bikoresho by’ubuvuzi, aho rwanditse amateka ruba urwa mbere ku mugabane w’Afurika rukorerwamo inkingo.
Mu mwaka wa 2023, u Rwanda rwakiriye ibikoresho by’ikoranabuhanga by’uruganda rw’Abadage rwa BioNTec, rwakoze urukingo rw’icyorezo COVID -19, kandi rukomeje gukora n’izindi zitandukanye zirimo iza Maralia ndetse n’indi miti itandukanye.
Iyi nama ya mbere y’iminsi ibiri iteraniye mu Mujyi wa Kigali guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza, iri (…)
U Rwanda rwashyize imbaraga mu guhangana n’indwara mu myaka 30 ishize, ku buryo byatumye n’icyizere cy’imyaka yo (…)