Ibitabo biri muri bibiliya ntagatifu bitari muri bibiliya yera n’impamvu bitarimo



Gospel

12, Jan-2021   10 Comments

Bibiliya yera hari ibitabo 7 idafite nyamara biri muri bibiliya ntagatifu nyamara ntabwo bicaye ngo bafate umwanzuro wo kutabikuramo ahubwo uburyo izi bibiliya zanditswe nibyo bisa n’aho bitandukanye cyane cyane ku isezerano rya kera. Izi bibiliya zombi ibyanditsemo mu isezerano rishya ni bimwe, ariko umwanzuro w’ibikwiye kuba muri bibiliya wagendeweho handikwa bibiliya yera niwo watumye bitandukana.

Bibiliya y’abaheburayo ifite ibitabo 24. Bibiliya y’abaporoso ari yo bibiliya yera irimo neza neza ibiri muri bibiliya y’abaheburayo mu gice cy’isezerano rya kera ariko bikaba byo ari ibitabo 39. Urugero, bibiliya y’abaheburayo ifite igitabo cya Samweli, ariko bibiliya yera ikagira Samweli ibice bibiri, icya 1 n’icya 2. Ni igitabo kimwe ariko kigabanyijemo ibice 2.

Kuri ibi bitabo 39 biri muri bibiliya yera, hiyongeraho ibindi bitabo nka Tobi, Yudita, Ubuhanga, Mwene Siraki, Baruki (ikubiyemo amabaruwa ya Yeremiya) ndetse n’Abamakabe ibice 2. Muri iyi bibiliya kandi hari ibyiyongera ku gitabo cya samweli na Esiteri udasanga muri bibiliya yera. Ibi bitabo byavuye mu nyandiko zahinduwe zivanwa mu giheburayo zishyirwa mu kigereki ariko bitandukanye nay a bibiliya y’abaheburayo yashingiweho handikwa bibiliya yera.

Abantu babaye mu itorero mbere bagenderaga kuri izi nyandiko cyane bituma zijya mu bitamo byo muri bibiliya ntagatifu ariko bikomeza kuba impaka ndende uko imyaka yagiye itambuka.

Mu gihe cy’ivuka ry’idini y’abaporoso, basanze ibi bitabo bitagomba kujya muri bibiliya y’abakristo kuko bitari muri ya bibiloya y’igiheburayo y’ibitabo 24. Abagatolika, muri konsili yabaye muri 1546 bafashe umwanzuro wo kugumisha ibyo bitabo muri bibiliya.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts