Ubuke bw’abaganga mu bihangayikishije Afurika
Iyi nama ya mbere y’iminsi ibiri iteraniye mu Mujyi wa Kigali guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza, iri (…)
Uyu ni Yobu wavugaga aya magambo. Inkuru ye tuyisanga muri Bibiliya, nyuma y’ibibazo bikomeye yahuye nabyo agahomba ubutunzi bwe bwose, akarwara byo gupfa, abantu bose bakamwinuba bikagera nubwo inshuti ze zimwanga ndetse zikamushinja ibyaha adafite, ariko ntiyareka guhamya Imana.
Ibi byaje Kugeza ubwo inshuti ze zimugira inama yo gutuka Imana ngo ahari yamwica akavaho kuko babonaga gupfa aribyo byamurutira kubaho, ariko Yobu ati: oya gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakureka, ntabwo umutima wanjye uzagira icyo unshinja nkiriho.
Hari igihe umuntu ahura n’ibibazo akajya mumubiri neza akihakana Imana, iyo ibibazo byaje rero satani akujyana mu mubiri akakwereka ko Imana wizeye ari feke ntanicyo yakumarira kubibazo ufite.
Hari igihe ugeragezwa, ugashakira Imana iburyo ukayibura ibumoso naho ukabona ntayihari, imbere n’inyuma ugaheba, bikagucanga n’ibindi,ukumva Imana ntinabaho cg ukumva niba inabaho ko ntacyo imaze ntanicyo ishoboye! Aho rero niho ugomba gutsindira satani ukamwereka ko hari icyo wamenye ku Mana yawe.
Yobu we si amajwi yo mu mutima gusa, n’inshuti ze n’abavandimwe, n’abo basengana,…. Bose bazaga kumubwira amagambo y’ibicantege. Yobu atangiye kumva amajwi nk’ayo, aba intwari rwose, arahamya: ati nubwo bimeze gutyo gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakureka, umutima wanjye ntuzagira icyo unshinja nkiriho.
Habakuki nawe ati: Naho imitini itatoha inzabibu ntizere imbuto…. Ntakabuza ko nishimira Uwiteka nkanezerwa Imana y’agakiza kanjye. Halleluaaa! Pawulo ati: ninde waduitandukanya n’urukundo rwa Kristo? ni inzara? ni ubushomeri? ni ukubura umugabo/umugore? nukubura diplome? Ni iki?
Hari indirimbo ivuga ngo: nta bya none nta bizaza byazantanya na Yesu. Ese ibintu tuvuga duhora turirimba tuba tubikuye kumutima? cg dupfa kuvuga ibyo tutumva neza? Ese koko ni ukuri twamaze komatana na Yesu neza kuburyo ntakizadutandukanya nawe cg dupfa kuririmba gusa?
Hariho n’amasengesho y’ubupfapfa yadutse: ukumva umuntu arasenga ngo: Mana numpa akazi nzamenya ko uri Imana? Nitakaguha ugirango ntizakomeza ikitwa Imana? Ukumva umukristu arasenga ngo: Mana niba uri Imana koko ngaho tegeka mbone akazi, ngaho tegeka mbone umugabo, ngaho tegeka mbone inkwano,... Ibi bigaragaza ko uyu muntu yamaze gutakariza Imana ikizere, imbere ye ntikiri Imana, ari kuyihinyuza gusa.
Ndagirango nawe ugire guhamya nka Yobu uvuge uti: Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura, Ntabwo umutima wanjye uzagira icyo unshinja nkiriho. Imana yabikora itabikora izakomeza yitwe Imana, kdi kuyihinyuza ngo nubikora nibwo ndamenya ko uri Imana ibyo sibyo byayitera gukora.
Dore isengesho ririmo ubwenge ni iri: Saduraka Meshake na Abedenego bati: icyo tuzi n’uko Imana ifite ububasha bwo kudukiza mu itanura ry’umuriro, ariko nubwo itadukiza ntampamvu yo gupfukamira ibigirwamana.. Halleluaaaa….
Nawe senga uvuga uti: icyo nzi nuko Imana ishobora byose.
Iyi nama ya mbere y’iminsi ibiri iteraniye mu Mujyi wa Kigali guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza, iri (…)
U Rwanda rwashyize imbaraga mu guhangana n’indwara mu myaka 30 ishize, ku buryo byatumye n’icyizere cy’imyaka yo (…)