Abakinnyi 12 baherutse kwitaba Imana bari mu kibuga harimo n’umurundi Faty Papy



Imikino

28, Jan-2021   10 Comments

Mu bushakashatsi twakoze twasanzwe ku imbuga nkoranyambaga, hari abakinnyi barenze 120 bitabye Imana bari mu kibuga mu bihe bitandukanye, gusa aha turabagezaho abakinnyi 10 bitabye Imana kuva mu 2015 kugeza magingo aya.

Umukinnyi uheruka kwitaba Imana ni umunya Nigeria Chineme Martins wakiniraga Nasarawa United FC, ku myaka 22 yaguye amarabira mu mukino ahita yitaba Imana.

Tariki ya 25 Mata 2019 ni inkuru yakababaro yakwiriye muri afurika y’i Burasirazuba ivuga k’urupfu rw’umurundi Faty Papy wakiniraga Malanti Chiefs yitabye Imana ku myaka 28 azize ikibazo cy’umutima yagize mu mukino u Burundi bwakiragamo Eswatini.

Tiote Cheick tariki 5 Kamena 2017 waguye hasi agenderako, ubwo yari mu myitozo y’ikipe ya Newcastle yahoze akinira hagati mu kibuga (midfielder).

Tiote Cheick wakomokaga muri Ivory Coast yari afite imyaka 30. Uyu mugabo yari azwi cyane no muri shampiyona yo mu Bushinwa nubwo yahamaze amezi macye.

Tariki ya 1 Gicurasi 2016 umuzamu Stefan Petrovski, ukomoka muri Australia wakiniraga Melaka United yagize ikibazo mu myitozo, bamwihutisha bamujyana kwa muganga yitabira Imana mu bitaro.

Tariki ya 6 Gicurasi 2016 umunya-Cameroon Patrick Ekeng wakinaga mu mutima w’ubwugarizi, yitabye Imana nyuma yo kugwa hasi mu mukino wari wahuje ikipe ye Dinamo Bucure na Viitorul. Uyu mukinnyi yaguye hasi nyuma y’iminota 7 avuye ku ntebe y’abasimbura, icyo gihe yahise ajyanwa kwa muganga mu masaha 2 yitaba Imana.

Tariki ya 7 Gicurasi 2016, umunya Brazil Bernardo Ribeiro nawe yagize ikibazo mu mukino wa gicuti w’ikipe ye ya Friburguense FC, yitaba Imana ajyanywe kwa muganga basanga afite ikibazo cy’umutima (Heart Attack).

Tariki 9 Gicurasi 2016 umuzamu w’umunya-Cameroon Femina Stars Ebolowa yitabye Imana ari mu myitozo yo kwishyushya (Warm-up) nawe yitabye Imana abaganga batangaza ko yazize umutima (Heart Attack).

Mu kwezi kwa Kanama 2016, umunya- Nigeria Umanika Michael nawe yazize ikibazo cy’umutima nyuma yo kugwa amarabira mu myitozo y’ikipe ye ya Zagatala.

Tariki 11 Nzeli 2016, Ben Idrissa Derme wakiniraga igihugu cye cya Burkina Faso, yitabye Imana nyuma yo kugira ikibazo cy’umutima, yigendera ku myaka 34.

Tariki ya 26 Mata 2017, Moise Brou Apanga w’imyaka 35 yari yaravukiye muri Gabon gusa afite ubwenegihugu bwa Ivory Cost nawe yitabye Imana mu myitozo azize umutima.

Kuwa 28 Mata 2017 Gofaone Tiro umusore ukomoka muri Botswana, nawe yazize indwara y’umutima akaba yari umukinnyi ukina mu basatira izamu anyura kuruhande.

Umwongereza William Cropper yitabye Imana muri Mutarama tariki 13 mu 1889, uyu yakinaga muri Staveley FC yitabye Imana nyuma yo kumererwa nabi mu kibuga bagasanga afite urugingo rwatobotse imbere mu munda, ku munsi ukurikiyeho yashizemo umwuka.

Nkuko mwabisomye haruguru abakinnyi benshi bagiye bazira indwara z’umutima, ese haba hari ibyo umukinyi yagakwiye kwirinda byamugeza kuri iki cyago tubonye ko cyahitanye abakinnyi benshi? Ntucikwe n’indi nkuru tuzakugezaho y’uburyo umukinnyi wese yagakwiye kwita ku mibereho ye.

Impuguke mu by’ubuzima batangaza ko kugenzura umuvuduko w’amaraso wawe, kwirinda umubyibuho, gukora imyitozo ngorora mu biri bihoraho , kurya indyo iboneye (wibanda ku mboga), kureka ibinyobwa bisembuye (Alcohol), kureka itabi no kwirinda umujagararo (stress) ukaryama amasaha ahagije (ukaruhuka) bizagufasha kugabanya amahirwe yo kurwara indwara y’umutima.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts