Kurushanwa uko bitegetse bihesha ikamba
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Ni igitaramo kizaba kuwa 24 Ukuboza 2022 kizaririmbwamo n’abahanzi batandukanye barimo Dorcas& Vestine, umuramyi Prosper Nkomezi na Gisubizo Ministries.
Muri iki gitaramo hifashishijwe kandi Apostle Mignone na Aline Gahongayire nk’abazakiyobora.
Amatike ni 5000 Frw ku banyeshuri, 10,000 Frw mu myanya isanzwe, 15, 000 muri VIP, 25000 muri VVIP n’ibihumbi 150, 000 Frw ku meza y’abantu batandatu.
Umuyobozi w’ikigo MIE, Irene Murindahabi usanzwe ureberera inyungu z’aba bahanzi mu kiganiro n’itangazamakuru kuri Uyu wa 20 Ukuboza 2022 yavuze ko abanyeshuri bahawe umwihariko muri iki gitaramo ‘kubera ko bazaba bari mu biruhuko by’amashuri kandi nabo bagomba kwishima nk’abandi’.
Avuga ko bashaka kwerekana ko ushobora kuba umunyeshuri kandi ugakora umurimo w’Imana neza by’umwihariko binyuze mu buhanzi bw’indirimbo.
Ati ” Ntabwo baba ari abanyeshuri ngo babuze Noheli bagenzi babo, bazi uko umunyeshuri abaho n’uko abura amafaranga.”
Avuga ko abanyeshuri bashyiriweho umwihariko aho bazagura tike zibinjiza mu gitaramo ku munsi nyirizina ku bihumbi bitanu y’u Rwanda.
Abagize itsinda rya Vestine & Dorcas bavuga ko iyi album bayikoze mu bihe bigoye ariko Imana ikabashoboza.
Umwe muri bo ati ” Iyo album tuzayivugaho cyane mu gitaramo.”
Bavuga ko hari igihe cyo kwiga n’igihe cyo gukora indirimbo kandi buri kimwe bagiha umwanya.
Bati “Iyo turi ku ishuri tuba turi nka bagenzi bacu, ntabwo tuzana iby’ubuhanzi.”
Basaba abanyarwanda by’umwihariko abanyeshuri kuzitabira ku bwinshi iki gitaramo kuko kizaba kirimo amavuta.
Murindahabi Irene avuga ko guhitamo gukorana n’aba banyempano atagendeye ku idini cyangwa Itorero ko barajwe ishinga no gukora ibihangano bihembura imitima y’abanyarwanda n’abemera.
Indirimbo ziri kuri iyi Album zisanzwe ziririmbwa, ariko harimo 3 zitazwi zizaririmbirwa aho, kuri uwo munsi bazamurikaho Album yabo. Iyi Album izaba yitwa Nahawe Ijambo, kuko yitiriwe imwe mu ndirimbo 10 zizaba ziyiriho.
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Benshi bashaka kugera ku mahirwe ariko mugihe cyose utabiharanira nta narimwe uzabigeraho.Mugihe ugomera Imana (…)