Kurushanwa uko bitegetse bihesha ikamba
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Ibyo tugiye kuvugaho ni nk’incamake y’ibintu byinshi cyane byakwigisha umukristo wo muri iki gihe bikubije mu gitabo cy’umuhanuzi Yeremiya.
Imbaraga z’umuhamagaro
Mu ntangiriro z’igitabo cya Yeremiya, bavugamo umuhamagaro w’ubuzima bwe. Imana iba izi umuntu n’icyo yamuteganyirije, niho benshi banahera bavuga ngo ‘icyo uzaba ntaho kijya’. Imana iba izi ibintu byose byerekeye umuntu yaremye ndetse n’inzira azacamo. Muri iki gitabo kandi Yeremiya atwigisha ko Imana irinda ijambo ryayo kugeza risohoye. (Yeremiya 1:5, 12, 17-19)
Imbaraga nke z’ibitambo
Imana ntabwo icyo ishaka cyane ari uko tuyitura ibitambo kuko kuri yo ntabwo bifite imbaraga, cyane cyane iyo bitanzwe n’umunyabyaha udatunganye mu maso y’Imana. Icyo Imana idushakaho cyane ki ukubaho bijyanye n’uko yaduhamagariye kubaho ku isi bitabaye ibyo, guhimbaza kwacu n’ibitambo ntacyo byaba bimaze. Imana kandi ntiyifuza ko dupfukamira ibigirwamana ngo tunakore ibindi bitukisha izina ryayo ngo hanyuma duhindukire tugaruke kuyiyoberanyaho kandi ibasha kureba no kure cyane mu mitima. Yeremiya 7:8–10
Ntabwo umuntu we ku giti cye yihagije
Ubwenge, gukomera n’ubutunzi nta na kimwe cyagereranwa no kumenya no kumvira Imana. Mu byo duhihibikanamo byose tugamije kugira ubuzima bwiza, dushobora jkwisanga hari iby’iyi si twarutishije Imana tukaba twanatekereza ko dufite ubwenge buhagije bwo kugena uko tuzabaho nyamara byose biri ku kiganza cyayo. Icyo ishaka, ni uko tuyizera tukayihanga amaso muri byose. Yeremiya 9:23–24.
Gukomera mu bihe bitoroshye
Hari igihe ushobora kugera mu bihe bitakoroheye kandi igisubizo cyo kubisohokamo Atari vuba. Yeremiya atwigisha gukomera cyane mu gihe dutegereje amasezerano y’Imana kuko ariyo yonyine ibasha gukora ibyari byarananiranye kandi niyo izi imigambi ifite ku buzima bwacu. Yeremiya 29:10–11.
Gusenga
Yeremiya kandi kimwe mu bikomeye abakristo bamwigiraho harimo no gusenga. Usanga akenshi gusenga kwacu bimeze nko kwandika urutonde rw’ibyo twifuza hanyuma tukabijyana imbere y’Imana. N’ubwo ntacyo bitwaye gusaba Imana ibyo dukeneye, ntabwo aribyo byihutirwa cyane kurusha gushakisha Imana. Iyo tuyishatse atari ukubera ibyo twifuza gusa, dusanga nayo yakoze na bya bindi byose twifuza. Yeremiya 29:12–13.
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Benshi bashaka kugera ku mahirwe ariko mugihe cyose utabiharanira nta narimwe uzabigeraho.Mugihe ugomera Imana (…)