Amatorero y’uturere muri Méthodiste Libre mu Rwanda agiye guhabwa ubuzima gatozi



Gospel

12, Feb-2023   10 Comments

Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’itorero wabereye Église Méthodiste Libre ry’akarere ka Huye kuri uyu wa gatanu, hagamijwe kwigira hamwe uburyo ayo matorero yabasha kwikemurira ibibazo bitabaye ngombwa guhanga amaso hejuru.

Ubusanzwe itorero ry’akarere (conference) muri Église Méthodiste Libre mu Rwanda hari uburenganzira ritagiraga mu gufata ibyemezo cyangwa kubikemura, ku buryo byasabaga ubuyobozi bukuru.

Umwepiskopi w’itorero Église Méthodiste Libre au Rwanda, Kayinamura Samuel yavuze ko inteko rusange y’itorero yemeje ko amatorero y’uturere agomba gusabirwa ubuzima gatozi

Ati “Ni ukwegereza abakristo ubuyobozi n’ubushobozi bagakemura ibibazo byabo bakanafata ibyemezo batarindiriye inzego zo hejuru ko ziza kuko urwego rw’Abepisikopi arirwo rufite ubuzima gatozi kandi bagashobora kwigira no gutera imbere mu buryo bwihuse”.

Bamwe mu bayobozi b’amatorero y’Uturere bavuga ko bishimiye ko bari mu nzira zo guhabwa ubuzima gatozi.

Rev Past Seth Bizimana w’Itorero rya Ruhengeri ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru n’igice cy’Uburengerazuba yagize ati “Imirimo yose twakoreraga muri za conference byadusabaga uburenganzira buvuye mu rwego rwo hejuru kandi icyicaro kiri i Kigali. Kugira ngo bazaze gukemura ikibazo cyo mu giturage ugasanga rimwe na rimwe ibintu bihadindirira ariko kuko bamanuye ubuyobozi bakanabuha ubushobozi abegereye abakristo, bizajya bitworohera mu mirimo no gukemura ibibazo"

Umuyobozi wungirije mu Itorero rya Kigali, Ariane Simbi yagize ati “Ubundi ibyemezo byose twategerezaga hejuru, bishobora rero kuba imwe mu mbogamizi yo kudindiza haba ibikorwa by’amajyambere cyangwa bimwe mu byifuzo by’abakristo bigeza aheza itorero ariko ubu byose bigiye gukemuka.”

Umuyobozi Ushinzwe imiryango itegamiye kuri Leta mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Judith Kazaire yashimye uburyo bushya iri torero ryahisemo, bwo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abakristo.

Ati"Ubundi itegeko ry’imiryango ishingiye ku myemerere ibemerera gushyiraho amategeko yabo abagenga bakaba bahitamo icyerekezo cyabo kitanyuranyije n’itegeko. Kuba barabihisemo ntacyo bitwaye kandi bizatanga umusaruro ukomeye"

Kugeza ubu mu Itorero Méthodiste Libre au Rwanda habarizwa amatorero y’uturere icumi, asengeramo abakristo basaga ibihumbi 500.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts