Ese satani abasha kureba mu mitima yacu ?



Gospel

15, Oct-2021   10 Comments

Ikiri bugushimishe ni uko uri busange igisubizo ari hoya. Ibi ariko ntibihagije kugira ngo usobanurirwe aho ubushobozi bwa satani bugarukira ku buzima bwawe nk’umukristo. Dukeneye kwiyambaza ibyanditswe byera kugira ngo turusheho gusobanukirwa.

Ubundi ni iki satani atuziho ?

Mu rwego rwo gusubiza cya kibazo kigira kiti « satani abasha kumenya ibyo twibwira ? », dusanga bibiliya yo akenshi tubwira ko ibyo dutekereza ari nabyo biba biri ku mutima. “Kuko uko atekereza ku mutima ari ko ari.Yenda arakubwira ati ‘Ngwino ngufungurire’, Ariko umutima we ntabwo uba uhuje nawe.” Imigani 23:7

Umutima wa satani urangwa no kuryarya, akwereka ibintu byiza nyamara bidahari kuko ku mutima we nta cyiza kibaho, nta cyiza na kimwe akwifuriza. Satani aba azi ibishuko dushobora kugwamo, integer nke zacu ndetse n’ibintu bishobora kutugusha ku buryo bworoshye. Ibi ntabwo satani abimenya kuko areba mu bwenge bwacu cyangwa mu mutima ngo amenye ibyo twibwira ahubwo ni uko ari umuhanga cyane mu kwiga imyitwarire y’abantu. Ntashobora kumenya ibyo wibwira ariko areba ibyo ukora, ibyemezo ufata n’amahitamo yawe ya buri munsi mu buzima akaba ari byo akoresha amenya uko akurwanya. Nk’uko umusirikare ugiye ku rugamba agomba kubanza kureba intege nke z’umwanzi ndetse n’infugu umwanzi afite, niko na satani akwitegereza umunsi ku wundi areba uko umeze kugira ngo abigendereho akurwanya.

Nta hantu henshi muri bibiliya batubwira ibijyanye no guhura kwa satani n’abantu amaso ku yandi, uretse mu Itangiriro aho batubwira inkuru za Eva na satani.
“Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti ‘Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?’ Uwo mugore arayisubiza ati “Imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya, keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’ Iyo nzoka ibwira umugore, iti ‘Gupfa ntimuzapfa, kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi. Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari kumwe na we, arazirya.” Itangiriro 3:1-6

Iri jambo ritugaragariza ko satani ataba azi ibyo dutekereza ahubwo agendera ku makuru afite agatuma dutekereza nabi. Yagendeye ku makuru macye yari azi hagati y’umubano w’Imana na Adamu na Eva ubundi atuma Eva ashidikanya birangira aguye mu mutego wa satani. Ikibigaragaza, ni uko yabanje kumusaba amakuru. Ntiyari anizeye neza ibyo yavuganye n’Imana ku buryo yabanje akamubaza ati “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi?’”
Andi mayeri satani ajya akoresha mu kugusha abantu mu cyaha ni ugutuma bibaza ibibazo nk’ibi:

• Ko abandi banyereza imitungo ku kazi ntibagire icyo baba njye mbikoze naba iki?
• Utekereza ko Imana ikigukunda n’ibyaha byose ukora?
• Abantu bose barazamutse banciyeho, kuki njye Imana itanyibuka?
• Uriya muntu ni umukristo ukomeye. Niba yaguye muri kiriya cyaha njye ndi nde wo gukomeza kwihangana?

Ibibazo nk’ibi bishobora gutuma wirekura ugakora ibyaha bimwe na bimwe watinyaga. Iyo uri gutekereza utyo ushobora kugira ngo satani asoma ibitekerezo byawe ariko icyo aba ari gukora ni ukugendera ku kuntu asanzwe akubona akagucanganyikisha ku buryo wibaza ibyo bibazo bijyana mu gukora ibyaha wowe ubwawe.

Ibi rero icyo bitwigisha nio uko tugomba kurinda umutima wacu cyane no gucunga ibitekerezo kugira ngo twirinde guhengamira ku ruhande satani yifuza. N’ubwo atabashije kudutegeka no kumenya ibiturimo, ashoboye kugendera ku makuru yose adufiteho kugira ngo aduteze kugwa mu byaha no kwicuza. Satani akunze kuririra ku bintu dutinya, ku myemerere yacu ndetse no ku ntege nke za kamere. Nubasha kwisuzuma muri ibyo byose kandi ukabifatanya no gusenga no kwizera Imana, satani ntazaguhangara.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts