MINISITERI Y’UBUZIMA YASABYE ABANTU KUTIRARA KUKO ICYOREZO CYA SIDA KI GIHARI
U Rwanda rwashyize imbaraga mu guhangana n’indwara mu myaka 30 ishize, ku buryo byatumye n’icyizere cy’imyaka yo (…)
AS Kigali imaze imyaka 14 yitwa Association Sportive Kigali Football Club bikaba biteganijwe ko izahindurirwa izina ikitwa Kigali Football Club. Impamvu ya mbere ni uko hifuzwa ko abifuza kuguramo imigabane hari ingingo ibakumira ubu.
Shema Fabrice aganira na IGIHE yavuze ko bamaze gutegura ibirango by’ibikipe ndetse n’umushinga nyirizina urarimbanije nubwo wakomwe mu nkokora n’ikii cyorezo cya Covid-19.
Shema Fabrice avuga ko kimwe n’izindi kipe ziba zifite abafatanyabikorwa batandukanye bashoramo imari, iyi kipe nimara Kwitwa Kigali FC bizayifasha gukorana neza n’umujyi wa Kigali.
Uyu muyobozi avuga ko gahunda zimwe muri gahunda aho zigeze ari ukwandikisha iyi kipe muri mu kigo k’igihugu cy’iterambere (RDB), bakazakurikiza muri RGB bakamenyesha na federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nayo ikabyemeza.
Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko nyuma yo guhindurirwa izina bizabafasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda harimo no guetza imbere impano z’zbana b’ikigali.
U Rwanda rwashyize imbaraga mu guhangana n’indwara mu myaka 30 ishize, ku buryo byatumye n’icyizere cy’imyaka yo (…)
OREP ni Umuryango nyarwanda uhuje inzobere mu gufasha abantu gukira ibikomere, n’ihungabana hifashishijwe uburyo (…)