Kunesha ikigeragezo bisaba kugisuzugura ukakimaramo imbaraga



Gospel

17, Dec-2021   10 Comments

Uyu mufilisitiya utakebwe uvugwa hano ni Goliyati . Igihe kimwe yazengereje abisirayeri, bariheba pe, bagera kure, bamurebaga igihagararo, bakamureba intambuko, ubwishongozi, iterabwoba rye n’ibitutsi bye, bakabona nta buhungiro buhari. Ariko gutabarwa kwacu kuva ku Uwiteka waremye ijuru nisi. Imana ishimwe cyane.
Ku bisirayeli Goliyati yari ikigeragezo kitoroshye kandi babonaga nta gisubizo.

Icya mbere yari ateye ubwoba nkuko Bibiliya imuvuga:“Yari afite hafi metero eshatu z’uburebure, yari ateze ingofero y’umuringa, yambaye n’ikoti ryometseho utwuma tw’umuringa dusobekeranye hose ryapimaga ibiro mirongo itandatu. Yari yambaye ibyuma bicuzwe mu muringa bikingira amaguru, yambaye n’inkota ku bitugu, uruti rw’icumu rye rwari rumeze nk’igiti cy’ikumbo, umuhunda waryo wapimaga nk’ibiro birindwi. Uwatwaraga ingabo ye yamugendaga imbere” yari intwali yo mu bafilisitiya

Icya kabiri :Goliyati yari afite iterabwoba ryinshi n’ibitutsi byinshi: 1 Samuel 17:8-10

Icya gatatu :Igihe cyarageze ngo Abisirayeli bariheba pe bitewe n’ibyo barebesha amaso, “Sawuli n’Abisirayeli bose bumvise ayo magambo y’umufilisitiya bariheba, baratinya cyane”1 samuel 17:11

Icya kane : Ikibazo cya Goliyati aho gutuza cyarushagaho gukara : “Nuko uwo mufilisitiya uko bukeye n’uko bwije akabasatira, agenza atyo iminsi mirongo ine yigaraganza “ 1 samuel 17:16 “ Le philistin s’avancait matin et soir et il se presenta pendant 40 jours”

NB: Wenda kuri wowe Goliyati aguhagaze imbere imyaka myinshi ariko ikibazo si imyaka ahamaze kuko mu ijuru hari Imana.

Humura ntabwo Goliyati azahora aguhagaze imbere, nubwo ubonako akomeza agusatira igitondo n’amanywa n’iterabwoba ryinshi. Dawidi yaje kwibutswa n’Imana, ibanga ry’uko abisirayeli ari ubwoko bw’Imana, ingabo z’Uwiteka Imana, yibutswa uburyo Imana yagiye imutabara mu bihe bigoye, 1 samuel 17:45, bituma asuzugura Goliyati umufilisitiya utarakebwe umuri imbere, amuhagarara hejuru kandi uko niko kunesha urugamba. Kugisuzugura: “Mbese uwo mufilisitiya utakebwe usuzugura ingabo z’Imana ihoraho ni muntu ki ?” 1 sam 17:26

Aho gutinda ubwira Imana gukomera kw’ikigeragezo ufite, ujye utinda ubwira ikigeragezo ufite ,ugukomera kw’Imana yawe. Amen
Hari umuririmbyi uririmba ngo : Ubwo Umwami Yesu ankunda ndi amahoro, naho haza ibyago byinshi ndi amahoro kuko Yesu ni Umukiza wanjye ndi amahoro…… Buriya udahagaze hejuru y’ikigeragezo ngo ukerekeko ntacyo Kivuze, ntiwaririmba ngo naho haza ibyago byinshi ndi amahoro.

Muri make ni ukuba mu kigeragezo nkaho utakirimo kuko Yesu ari muzima, ugategereza Imana utavuza induru ngo abantu bose bamenye ko uri mu kigeragezo, ntukirebane uburemere, ahubwo ukakibana nk’igisanzwe mu gihe ugitegereje ko Imana igikuraho.

Yesu aduhane umugisha kandi adushoboze


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts