Kurushanwa uko bitegetse bihesha ikamba
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri filime 10 ushobora kureba kuri Netflix nziza za gikristo. Zimwe muri zo zifite aho zihuriye n’ibyanditswe muri bibiliya izindi zikaba zifite aho zihuriye no gukomeza ibyiringiro n’ukwemera kw’abakristo.
1. Walk. Ride. Rodeo.
Iyi ni filime ishingiye ku nkuru yabayeho, ivuga ku mukobwa wari ufite inzozi zo kwitabira amarushanwa yo gutwara indogobe, aza gukora impanuka y’imodoka iramumugaza, ariko abifashijwemo na nyina umubyara, aza kongera kubasha gutwara indogobe.
2. Seven Pounds
Ni filime igaragaramo umukinnyi Will Smith, ari umukozi w’ikigo gikorera mu ibanga, akagerageza gufasha abantu 7 adasanzwe aziranye nabo.
3. 1 Mile to You
Iyi nayo ni filime y’umusore ukiri muto urokoka impanuka y’imodoka iba yahitanye umukobwa bakundana, bikaza kurangira ahisemo guha umwanya we ibijyanye n’amarushanwa yo kwiruka.
4. An Interview with God
Umunyamakuru agirana ikiganiro n’umuntu wiyita Imana, bikarangira ibitekerezo bye n’uko afata itorero bihinduka.
5. Good Sam
Ni filime ivuga ku munyamakuru uba ukora inkuru icukumbuye ku musamariya mwiza uba ugenda aha abantu amafaranga mu mujyi wa New York.
6. Big Miracle
Iyi ni filime yashingiye ku bintu bibaho, aho umunyamakuru aba ari gufatanya n’inzego zitandukanye mu gutabara amafi manini cyane.
7. The Pursuit of Hapiness
Nayo ni filime ishingiye ku byabaye, ikinamo Will Smith. Ivuga ku mubyeyi w’umugabo wirerana umwana w’umuhungu.
8. Like Arrows
Ni ifilime ivuga ku babyeyi bashya baba bagenda biga byinshi ku bijyanye no kurera abana ndetse n’uruhare Imana igira mu mibereho y’umuryango wabo.
9. Mr Church
Ni filime irimo umukinnyi Eddie Murphy, aho aba ari umutetsi agahabwa inshingano zo gutekera umugore uba urembye cyane wenda gupfa, biza kurangira havuyemo ubucuti bukomeye cyane.
10. Samson
Iyi ni filime nubundi ivuga ku nkuru ya Samusoni wo muri bibiliya.
Izi rero ni filime nziza cyane za gikristo ushobora kureba kuri Netflix mu gihe ushaka kuruhuka.
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Benshi bashaka kugera ku mahirwe ariko mugihe cyose utabiharanira nta narimwe uzabigeraho.Mugihe ugomera Imana (…)