Kurushanwa uko bitegetse bihesha ikamba
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Janet Perez Eckle, umwanditsi w’ibitabo, yafashije ibihumbi byinshi by’abantu kwiga kunezererwa ubuzima binyuze mu gutsinda ubwoba. Aradufasha kumenya neza ibimenyetso bishobora kugufasha igihe uri guhitamo umusore ushaka akazakubera umugabo mwiza w’inzozi zawe.
1. Urukundo rwe akenshi rushingira ku bifatika
Amagambo akuryoshyaryoshya, kugerageza kurenga ku mbago washinze igihe kinini, kenshi araguhatiriza, ari na ko akongorera ko azagukunda iteka. Iyo ni imisemburo ya kigabo muba muri kuganira si umugabo w’inyangamugayo uguha agaciro, ugukunda. Aha niho kandi satani akongorera kenshi akumvisha ko udakwiye kumureka. "Nayitakirishije akanwa kanjye, Ururimi rwanjye rwarayihimbaje. Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye," (Zaburi 66:17-18)
2. Ubunyangamugayo bwe ubushidikanyaho
Iyo umubwiye ko wiyeguriye Kristo arabyumva, n’iyo umutumiye mu rusengero iwanyu araza atakugoye, ariko mwaganira ku by’umwuka ntabyumva ahubwo arabyitarutsa, uzitonde kuko buri ntambwe yose ashobora kuba ayitera kugira ngo atsindire umutima wawe. Iki ni ikimenyetso ko atari umunyamwuka wa wundi ukeneye. Inama bakugira hano n’ukuba umunyakuri imbere y’Imana ukayisaba kukuyobora. "Mu gitondo unyumvishe imbabazi zawe, Kuko ari wowe niringira. Umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo, Kuko ari wowe ncururira umutima." Zaburi 143:8
3. Abandi bazagusaba gushishoza
Wowe wibwira ko ari we mugabo ukeneye, kuko agufata neza ukumva utekanye, ariko abo bakuzengurutse bakuzi neza, babandi wubaha bazaguha gasopo. Bazagusaba gushishoza kuko watwawe n’urukundo amatwi yawe atacyumvira. Hari ubwo ibyiyumviro byibeshya n’amaramutima akaguhindura impumyi ntubashe kubona ibibi bikuri imbere.
Inama bakugira hano, menya ko inzira yawe ikugeza ku munezero itagomba guhura n’iy’Imana izakugeza ku munezero urambye. "Aho inama itari imigambi ipfa ubusa, Ariko aho abajyanama benshi bari irakomezwa." Imigani 15:22.
4. Uzahura n’Abakunenga
Rimwe uzibwira ko ntacyo bitwaye igihe uhuye n’abakunenga muri kumwe kuko umwizeye. Igihe uhuye n’ibi mukiri kurambagizanya ni ikimenyetso ko amarangamutima yawe azahura n’ikibazo na nyuma y’umunsi w’ubukwe.
Inama bakugira hano, barakubwira ko uri umukobwa w’umwami. Ntiwaremewe kubwirwa amagambo mabi gufatwa nabi no guhora mu ntonganya. Haranira gufatwa neza no kubahwa kuko uzi neza icyo uri cyo, kuko uri ikiremwa kisanzwe mu biganza by’Imana. "Rekera aho kundeba igitsure, Mbone uko nsubizwamo intege, Ntarava hano ntakibaho." Zaburi 39:14.
5. Menya ko atari shyashya
Nubwo atari ikintu cy’ingenzi mu rukundo, amafaranga ni cyo kintu cya mbere gituma habaho gatanya. Gushinga urugo birashoboka igihe ufite umusore mukundana, itegereze imico ye n’umuhate agira, buri kimwe cyose kizakubera urufunguzo ko ushobora kuba umugore we.
Benshi binjira mu rushako bafite amadeni, ibibazo by’amafaranga n’ubukungu bukarushaho kuzamba. "Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ingese zitaburya, n’abajura ntibacukure ngo babwibe," Matayo 6:20.
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Benshi bashaka kugera ku mahirwe ariko mugihe cyose utabiharanira nta narimwe uzabigeraho.Mugihe ugomera Imana (…)