Imana iguhe irembo rishya, ikuruhure//EV Jean claude UWIZEYIMANA



Gospel

09, Feb-2023   10 Comments

Icyo Imana igushakaho ni uko mujyana (Mika6:8.Niyo waba utararuhurwa ariko kuko muri kumwe n’Imana wumva umunezero. Tunezerwa mu muraba kuko naho yahaduhereye amahoro. Dufite Imana itegeka imiraba n’imiyaga bikayumvira.

Ushobora gushima Imana ko wasamye cyangwa wabyaye ariko uwo mwana akavukana ikibazo kizakubera umutwaro ukomeye.Hari n’ababona akazi ariko ako kazi ugasanga birutwa no kutakagira.Hari amarembo umuntu agira ariko ugasanga ababereye umutwaro uremereye.

Isaka ngo agera I Rehoboth, yarebye imbere n’inyuma asanga nta muntu uri ku murwanya.Aribwira ati aya mahoro sigusa ajya gusenga Imana. Imana yongera kumuha amasezerano mashya.

Iyo uri ku irembo ry’Imana abakugenzaga bakwiyungaho.Ariko iyo uri ku irembo ry’umuruho rihora rigucunaguza rikaguhagarikisha umutima.Icyo usabwa ni ukutarebera Imana mu bibazo ufite.

Imbaraga z’imana ziruta cyane siyansi igakora ibirenze ubwenge bw’abantu.Ibidashobokera abantu ku mana birashoboka.

Uyu mwanya irembo iryo ariryo ryose Imana irigukureho.Ryaba iry’ubupfubyi,iry’ubukene,iry’ubugumba n’ayandi Imana iyagukureho ikuruhure umutima.

Mu gihe cyose ubona hari icyakunze egera imana uyibaze uti ayamashimwe nzayabamo amahoro?

Ni ngombwa ko umukirisitu ahora asenga.Kugirango ukurwe kuri iri rembo ry’umuruho ni uko uba bugufi bw’Imana.Umuririmbyi yararirimbye ngo ibindushya byose njya mbitura umwami Yesu. Nawe jya wegera Imana usenge Imana uyibwire uti”Nkeneye ko unyiyereka”

Imana yahaye Mose ibikenewe byose mu rugendo inamubwirako izajyana nawe ikamuruhura. Nubwo Mose yari yumvise iryo jwi yarongeye ayibwira ko kugira ngo ibakure aho bari aruko yemera kujyana nabo.

Mose yari aziko iyo ufite Imana uba ufite byose. Dufite abo Imana yahaye manu; aho guhesha Imana icyubahiro mu byo yabahaye ahubwo babikiranirwamo. Nyamara dukeneye kujyana n’Imana muri byose kuko niwo mugisha mukuru.
Kuva 33:16 Si uko ujyana natwe, bigatuma jye n’ubwoko bwawe dutandukanywa n’amahanga yose yo mu isi?"

Ikidutandukanya n’abandi si ubwinshi bwibyo twatunga ahubwo ni uko tuba dutunze Imana muri twe. Impamvu Balamu yananiwe kuvuma abisirayeli nuko yasanze ari ubwoko butuye ukwabwo kandi Imana ikaba ituye hagati muribo.

Zaburi 37:5 Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, Abe ari we wiringira na we azabisohoza. Kugira Imana muri byose nizo nyungu zacu kuko tubona ibyo dukeneye byose. Dusoza twifuze kujyana n’Uwiteka mu mishinga yose dufite mu mwaka utaha.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts