Kurushanwa uko bitegetse bihesha ikamba
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Willian Bonges da Silva yavutse tariki 9 Kanama mu 1988, avukira mu gihugu cya Brazil, mu mujyi wa Ribeirão Pires akaba yarakuze akunda gukina umupira w’amaguru dore ko ari umuco urangwa n’abana bo muri iki gihugu.
Uyu mugabo yabyawe n’ababyeyi bari bafite imirimo itandukanye. Mama we yakoraga akazi ko mu rugo, Se akaba umucuruzi w’ibikoresho by’imodoka.
Mu ibyiruka rye uyu musore avuga ko atigeze ahozaho gutsinda mu ishuri dore ko buri mwana aha i Brazil aba agendana umupira aho ageze bakinira ibi byatumaga adakora imikoro yo ku ishuri neza.
Ibijya gushya birashyuha kuva igihe areba igikombe cyisi mu 1998 afite imyaka 9 akabona ba Zinedine Zidane uburyo bari ibirangire bigendanye n’ibyo binjiza mu mafaranga, Willian yafashe icyemezo cyo gukina umupira w’amaguru nk’umwuga.
Muri uwo mwaka [ 1998] yinjiye mu ikipe y’abato Corinthians mu 2006 imugurisha muri Shakhtar Donetsk kuri Miliyoni 14 z’amapawundi. Ayimazemo imyaka 6 bamugurishije mu ikipe ya Anzhi Makhachkala mu mwaka umwe wa 2013 aha Jose Mourinho yari yarangije kumurabukwa, tariki ya 2013 yashyize umukono ku masezerano y’imyaka 5 mu ikipe ya Chelsea kuri miliyoni 30 z’amapawundi.
Mu 2007 yahamagawe n’ikipe y’igihugu cye ngo afashe abatarengeje imyaka 20 kwitwara neza mu irushanwa ry’amakipe y’abato ry’ibihugu, iki gihe babonye amahirwe yo kwitabira igikombe cy’Isi ’FIFA U-20 World Cup’ bakurwamo na Spain muri 1/4.
Willian yakomeje kugirirwa ikizere n’ikipe y’igihugu yongera guhamagarwa mu 2011 mu mukino wa gicuti n’igihugu Honduras yabonye igitego cye cya mbere mu ikipe y’igihugu. Mu 2014 mu gikombe cy’Isi ari mu bakinnyi 23 bahagarariye Brazil.
Nubwo avuye muri Chelsea yari umukinnyi wakundwaga n’abafana ndetse n’abakinnyi bagenzi be. Mu 2016 ubwo Mama we yitaba Imana ikipe yose ndetse n’umutoza bamufashe mumugongo ndetse baharanira kumutura intsinzi gutsinda Leicester City.
Willian mu buzima bwe bw’urukundo hamenyekanye umukobwa umwe ariwe yashyingiranywe nawe, uyu yitwa Vanessa Martins babyarana impanga z’abakobwa , Valentina na Manuella.
Aba bombi bahuye Willian ataranatekereza gukina muri Chelsea, Willian akunze kuvuga ko yishimiye uyu mukobwa ndetse abibwira na bagenzi be bakinanaga, mu 2011 bakoze ubukwe.
David Luiz ni umwe mu bakinnyi b’inshuti yahafi ya Willian ndetse aba bombi bishimiye cyane guhurira mu ikipe imwe ya Chelsea n’ubu bagiye gukinana mu ikipe ya Arsenal FC.
Ngibyo ibyaranze icyamamare Willian uherutse kugurwa na Arsenal FC ikipe yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Benshi bashaka kugera ku mahirwe ariko mugihe cyose utabiharanira nta narimwe uzabigeraho.Mugihe ugomera Imana (…)