Impamvu abakinnyi b’abanyamahanga bafashwa cyane mu gihe bahuye n’ibibazo kurusha abenegihugu



Imikino

30, Dec-2020   10 Comments

Ibi tugiye kuganiraho si mu Rwanda gusa biba ndetse no k’umugabane w’i Burayi birahaba. Mu bibazo ikipe yose ihura nabyo abakinnyi benshi usanga batakamba ni abanyamahanga ndetse n’abakomoka mu bihugu bihanye imbibi n’igihugu cy’u Rwanda, gusa usanga ibibazo atari bo gusa babifite ahubwo babisangiye na bagenzi babo b’Abanyarwanda gusa badakunzwe kugaragarwaho batakambira itangazamakuru kubafasha.

Muri iyi nkuru ndaza gutanga urugero ku ikipe y’umupira w’amaguru ya Rayon Sports, cyane ko ifite abafana benshi bakunze gukora ibi bikorwa. Abba Gospel nk’uko tubagezaho amakuru yuzuyemo impanuro nyinshi kuri uyu munsi turabagezaho impamvu 3 zikururira abafana gukora uko bashoboye bakagaragariza urukundo aba bakinnyi mu bibazo.
Ni abakinnyi baba bitezweho umusaruro
Aba bakinnyi bava hanze y’igihugu usanga cyane cyane baba ari ba rutahizamu cyangwa abazamu. Ibi bituma babagoboka mu bibazo bahuye nabyo kugira ngo batajya kure mu bitekerezo bigatuma bazinukwa ikipe.
Urugero Umunya Ghana Michael Sarpong ubwo Rayon Sports yahuraga n’ibibazo by’amikoro muri Werurwe 2020, uyu mukinnyi yitaweho ku rwego rwo hejuru dore ko yahawe amafaranga n’imifuka y’ibiryo bitandukanye.
Yaba Sarpong, Idrissa Dagnogo ndetse na Mugheni Fabrice aba bafashwe neza n’abafana mu rwego rwo gusigasira izina ry’ikipe n’umubano ufitanye n’abafana bayo.
Iyi ni impamvu ya mbere abafana biyemeza gukora ibishoboka byose, kugira ngo umusaruro aba bakinnyi bitezweho uzagerweho ibyishimo bigume mu ikipe.
Baba bari kure y’imiryango yabo
Nk’umutima mwiza uranga abanyarwanda ndetse kikaba kimwe mu bintu duhora dushimirwa n’abanyamahanga, ni uburyo tubitaho bari kure y’imiryango yabo. Aba bakinnyi baba barasize imiryango yabo ndetse bamwe mu miryango yabo baba bifuza kuza mu Rwanda, biba bivuze ko ibi bibayeho bagakwiye kwakirwa neza, ibi bituma bitabwaho kugira ngo bazagubwe neza.
Bitandukanye n’umukinnyi w’umwenegihugu ushobora no gusindagizwa n’abavandimwe cyangwa abandi baziranye dore ko amahirwe (Possibilities) yo gufashwa aba ari menshi. Iyi ni impamvu ya kabiri ituma aba bakinnyi baharira bagenzi babo, bagategereza amategeko ko azabishyuriza dore amaherezo baba bazishyurwa.
Mu rwego rwo gusigasira isura y’igihugu
Abantu tuzi neza agaciro k’umuranga, aba bakinnyi b’abanyamahanga bafatwa nk’abaranga kuko isaha n’isaha baba bashobora gutanga amakuru k’ubuyobozi bw’ikipe ku bakinnyi beza bagura baturuka mu bihugu byabo. Urugero rwiza muri shampiyona zateye imbere nka La Liga rutahizamu Messi ni umwe mu bakinnyi batangaga amazina y’abakinnnyi bazanwa muri FC Barcelona, kubera uburyo yari azi intego z’ikipe n’umwuka mwiza urangwamo ibi byatumaga abunganira mu kurambagiza abeza ku mugabane w’i Burayi.
Mu Rwanda abakinnyi benshi bakomoka i Burundi bagiye bakora ibi bikorwa ndetse byatanze umusaruro mu gihe cyabyo. Abafana b’umupira w’amaguru izi ndangagaciro zirabaranga, ndetse usanga hari n’abasura shampiyona zo mu bihugu by’Afurika bakazanira ikipe ba rutahizamu haboneka ibibazo bakabyirengera.

Izi nizo mpamvu mu mboni z’abasesenguzi ba ruhago kuri Abba Gospel, zitera abafana gufata neza abakinnyi babanyamahanga kurusha abenegihugu. Mu biranga abenegihugu ni ugukunda igihugu (Patriotism) ibi biri munshingano z’abakinnyi b’abanyarwanda kwihanganira ibyo byose bagaharira abandi.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts