Kurushanwa uko bitegetse bihesha ikamba
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Gusenga ni uburyo bwiza bwo guhura n’Imana, ku bakundana bikaba umwihariko wo kumenyana kurushaho. Kumenya ibyo umuntu asengera, ibimuri ku mutima atura Imana, byose biri mu bituma murushaho kumenyana no gusobanukirwa amarangamutima yimbitse ari muri mugenzi wawe.
Mu isengesho nibwo umuntu agaragaza ibyo yifuza mu buzima kandi akanavuga ibyo akunda yifuza ko Imana yamufashamo, bigatuma rero abakundana iyo bafatanya kenshi gusenga barushaho kubana neza no kutabangamirana kuko baba birekuye kandi n’intege nke zabo bakazereka Imana bari hamwe. Kimwe mu bisenya urukundo harimo no kuba uburyo abantu bavugana n’uburyo bamenyana biba bidahagije, uruhande rumwe rugacika intege, ariko abakundana basenga babasha kuguma hamwe.
Gusengera hamwe ku bakundana ni iby’agaciro cyane
N’Imana ubwayo yagiye ivuga ko aho babiri cyangwa batatu bateranye basenga iba hagati muri bo, nicyo gituma n’urukundo rurimo isengesho Imana iruzamo. Ikindi kandi kwiyegereza Imana bifasha abakundana kuba batakururwa cyane n’umubiri ngo bajye mu byaha, bahabwa imbaraga zo kubahana no gukora ibyo Imana ishaka.
Uburyo bwa mbere bwo gusengera hamwe ni ukujyana mu materaniro. Igihe mupanga gahunda zanyu, mukanateganya ko ku munsi wo guterana muhuza umutima mukajya gusenga, biba ari byiza, bikomeza umubano ndetse bikabafasha kwiyegereza Imana.
Uburyo bwa kabiri ni ugukorera hamwe ibikorwa by’urukundo bibiliya isaba umukristo wese. Gukora igikorwa gifasha umuntu ubabaye, urwaye cyangwa se gifite ubundi buryo kizanira inyungu umurimo w’Imana nabyo ni ugusenga kandi ni ugukora ibyo Imana yishimira.
Uburyo bwa gatatu ni ugusoma bibiliya muri hamwe ndetse mukaganira ku ijambo ry’Imana. Ibi nabyo bizabafasha cyane mu gihe mukundana kandi mwifuza ko umubano wanyu uramba kandi ukaba wubakiye kuri kristo.
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Benshi bashaka kugera ku mahirwe ariko mugihe cyose utabiharanira nta narimwe uzabigeraho.Mugihe ugomera Imana (…)