Kurushanwa uko bitegetse bihesha ikamba
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Nyuma y’imyaka 7 mu rushako, umugore witwa Sofia n’umugabo we basabye gatanya. Ntibari barigeze baganira kubyo gutandukana mbere ya COVID-19 ariko nyuma yayo urugo rwabo rwarasenyutse. Si aba gusa kuko abantu batse gatanya muri rusange ku isi bariyongereye mu gihe cya koronavirusi, urugero nko mu Bwongereza ubwiyongere bw’abasaba gatanya bwageze kuri 122% hagati ya Nyakanga n’Ukwakira 2020 ugereranyije n’ayo mezi muri 2019.
Hagaragaye kandi ubwiyongere bukabije bw’abantu bashakisha kuri google inama zijyanye zo gutandukana n’uwo mwakundanaga cyangwa uwo mubana. Ikigo cyo muri Amerika gitanga serivisi zo kwigisha abantu gukora kontara zijurikije amategeko cyavuze ko cyagurishije isomo ryerekeye amasezerano y’ubutane bw’abashakanye hiyongereyeho 34% ugereranyije n’uko bisanzwe, 20% by’abaguze iri somo bakaba abashyingiranwe bamaranye igihe gito.
Abahanga batandukanye bagerageje gusobanukirwa icyaba cyaratumye COVID-19 ituma ubutane bwiyongera, impamvu ya mbere iba gahunda yo kuguma mu rugo no gukorera mu rugo yagiye ishishikarizwa abatuye isi kugira ngo birinde. Ubundi no mu busanzwe. Umubare munini w’abasaba gatanya bayisaba mu gihe cy’ibiruhuko, iminsi mikuru n’ibindi nkibyo bituma abantu bagumana umwanya munini, noneho mu gihe cya koronavirusi byarushijeho kwiyongera. Kumarana umwanya munini kw’abantu byagiye bituma ibibazo byabaga byarirengagijwe bibona umwanya ihagije wo kugaragarira amaso ya buri umwe mu bashakanye, ntibarebane neza.
Ikindi cyagaragaye ni uko umubare munini w’abasabye gutana ari abagore, bagera kuri 76% ibi ngo bikaba bikomoka ku kuba abagore baragiye barambirwa kudafashwa inshingano zo mu rugo hakiyongeraho n’umwuka utari mwiza w’abantu biriranwa. Wasangaga nk’abagore bo mu rwego rusa n’aho rwifashije nabo bafite akazi bagomba gukorera mu rugo, bagomba kwita ku mirimo yo mu rugo ndetse no kwita ku bana banabafasha imikoro yo ku ishuri, bakavunika cyane abagabo batabafasha na kimwe, hagira akandi gakoma rero bakananirwa kwihangana.
Imiterere y’abantu ku bandi nayo ni impamvu ikomeye yatumye ubwiyongere bw’abatandukana bubaho mu bihe byo kuguma mu rugo. Hari nk’abashakanye bashobokanaga kuko gusa batamarana umwanya munini ngo buri wese yitegereze ibyo undi akora n’uko yitwara umunsi wose, rimwe na rimwe ugasanga umwe ntabashije kwihanganira undi. Uwitwa Clara yavuze ko we n’umukunzi we batandukanye, we ni umukobwa ucecetse, umukunzi we akaba umuntu ukunda ibiganiro no kuba ari kumwe n’abantu. Ibyo byatumye Clara abangamirwa no kwirirwana n’umuntu agashaka kugira ubwo yaba ari wenyine, umukunzi we akumva ashaka abantu no kuganira bya buri kanya, bituma byanga.
Nta wakwirengagiza ingaruka zishingiye ku bukungu COVID-19 yateje aho bamwe babuze akazi, abandi imishahara ikagabanuka, abandi bagahomba mu bucuruzi, kandi imwe mu mpamvu zisanzwe zitandukanya abashakanye n’amafaranga arimo.
Muri 2021 bishobora kuzaba bibi cyane kurushaho
Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma biba bibi cyane abantu batandukana bakiyongera, harimo icyo kibazo cy’ubukungu kuko biteganyijwe ko muri uyu mwaka ubukungu bushobora kuba bubi cyane kurenza uko byagenze muri 2020. Ikindi ni uko n’iyo ubukungu bwagenda neza, igihe cyo kuguma mu rugo cyatumye hari bamwe barushaho kongera kwisuzuma no kureba ku mahitamo bakoze, bamwe bakaba bategereje gusa kugira ubushobozi bwo kuba babivamo, mbese bagitinya gusa irungu ryo muri iyi minsi ariko bakaba bategereje ko ibintu nibyongera kugenda neza bazahita babivamo.
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Benshi bashaka kugera ku mahirwe ariko mugihe cyose utabiharanira nta narimwe uzabigeraho.Mugihe ugomera Imana (…)