Kurushanwa uko bitegetse bihesha ikamba
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Amashusho ateye agahinda y’abantu bacigatiye bimwe mu bice by’indege yakwirakwiriye kuri interineti nyuma y’uko iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737 yagiye mu nyanja ya Java ho muri Indonesia. Uru rugendo rwari rwiswe Sriwijaya Air flight SJ182 rwahindutse amarira nyuma y’iminota 4 gusa iyi ndege ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Jakarta’s Soekarno-Hatta International Airport nk’uko byatangajwe na Flightradar24.
Abo mu miryango y’abari muri iyi ndege bari mu gahinda kenshi
Abaturage bo ku kirwa cya Thousand Island mu majyaruguru ya Jakarta bavuze ko bumvise ibintu biturika inshuro 2 zose nyuma baza kubona ibice by’indege mu nyanja. Ministiri w’ubwikorezi muri Indonesia yavuze ko batangiye gushakisha ngo barebe ko haba hari abantu barokotse impanuka. Iyi ndege yerekezaga ahita Pontianak ku kirwa cya Borneo.
Ikarita yerekana aho iyi ndege yavaga, aho yajyaga n’aho yari igeze ubwo bayiburiraga irengero
Iyi ndege yarimo abagenzi 56 n’abakozi bo mu ndege 6. Harimo abana 7 barimo impinja 3. Si ubwa mbere indege za Boeing zivuzwe mu mpanuka, dore ko iyi ndege yari imaze imyaka 26 yabanjirijwe n’indi yo mu bwoko bwa Boeing muri 2018( Boeing 737 - Lion Air Flight 610) ikoze imoanuka nayo ikagwa mu nyanja ya Java.
Abarobyi bagiye batoragura ibice by’iyi ndege
Nyuma y’amezi 5 gusa indi ndege ya 737 Max ya Ethiopian Airlines yarimo n’umunyarwanda yakoze impanuka, izo mpanuka zombie zatumye Boeing icibwa amafaranga agera kuri miliyari 2.5 z’amadolari ndetse iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max irahagarikwa burundu ku isi hose.
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Benshi bashaka kugera ku mahirwe ariko mugihe cyose utabiharanira nta narimwe uzabigeraho.Mugihe ugomera Imana (…)