Itotezwa ry’abakristo mu bushinwa n’ibindi bihugu byo muri Aziya



Gospel

24, Dec-2020   10 Comments

Uko iminsi yicuma, niko abakristo bagenda barushaho kwiyongera mu Bushinwa. Umupasiteri w’umushinwa witwa Wang Yi uyobora itorero ryitwa Early Rain Covenant Church yabajije abayoboke be ati “ese ejo mu gitondo itorero ryacu riburiwe irengero muri uyu mujyi, twese tukaburira mu mwuka, uyu mujyi hari icyo wahindukaho? Hari uwadukumbura?” iki kibazo cyamukururiye ibibazo bikomeye n’abayoboke be atabwa muri yombi n’umugore we Jiang Rong bashinjwa kubiba umwuka wo kwigaragambya. Iki cyaha uyu mupasiteri yashinjwe gishobora kumufungisha igihe kitari munsi y’imyaka 15.
Pasiteri Wang Yi kandi yambuwe uburenganzira bwose bujyanye na politike mu gihe cy’imyaka 3, imitungo ye ifite agaciro ka $7200 nayo itezwa cyamunara.Abandi bantu bo mu itorero rye bagiye kwihishahisha mu tundi duce tw’igihugu. Abandi birukanwe burundu mu mujyi wa Chengdu, naho nyina wa Wang n’umuhungu we muto bahora bacungishijwe ijisho n’inzego za leta. Mu nzu yakoreragamo amateraniro ayikodesha ubu habarizwamo ameza ya ping pong na kompanyi ikora iby’ubwubatsi n’abandi bakora ubucuruzi butandukanye haba hari kandi inzego z’umutekano zirukana abantu bose baza babaza urusengero rwahahoze.

Pasteri Wang Yi n’umugore we
Uru ni urugero rumwe mu zindi nyinshi z’aakristo batoteza mu BUshinwa muri gahunda yo gukuraho amadini yazanwe na Mao Zedong washinze repubulika y’abashinwa muri 1949. Abashakashatsi ariko bemeza ko ikigamijwe cyane Atari ukurwanya ubukristo ahubwo ari ukwirinda imizi bufitanye n’isi y’abazungu bakwirakwije iyi myemerere ku isi. Ibi bigaragazwa n’uko bibiliya bafite ubushake bwo kuyihindura ku buryo iba ijyanye n’ubundi n’imyemerere ya leta ya gikomuniste.
Ibi rero bituma leta y’ubushinwa ifunga amateraniro menshi ya gikristo atemewe n’urwego rwa leta rwemerera amatorero gukora. Abayobozi b’amatorero kandi bagiye bavuga ko bategetswe gukura umusaraba ku nsengero ahubwo bakabwirwa kumanika idarapo ry’ubushinwa, abana bato bakaba batemerewe kwitabira amateraniro ndetse bagategekwa kuririmba indirimbo zo gukunda igihugu.
Ishyaka cya CCP riri ku butegetsi mu Bushinwa bizwi neza ko ritemera Imana, amadini nka gatolika n’abaporotesitanti bari mu bahawe ibihano kubera kutabasha kugendera ku myemerere y’iri shyaka CCP (China Communist Party). Ubushinwa bwahangayikishijwe cyane n’ubwiyongere bw’abantu bafite indi myemerere itari gakondo, cyane cyane abakristo n’abislamu. Ubwoba ahanini bushingiye ku kuba imico y’amahanga yashinga imizi mu bashinwa. Kugura bibiliya biragoye cyane mu bushinwa, ni mu gihe mu myaka yatambutse iri shyaka rititaga cyane ku myemerere y’abantu ariko ubu bahangayikishijwe cyane n’uko kugeza ubu habarurwa abakiristo miliyoni 60 mu Bushinwa.
Ku matorero yafungiwe imiryango, ubutumwa bwabo bagerageje kubukomereza kuri murandasi aho baganira ijambo ry’Imana bakanahumurizanya, bakanavuga ko leta yahisemo kurwanya umwanzi ugoye ari we mwuka wera.
SRC: The Guardian


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts