Korali La Source y’i Rubavu yasohoye indirimbo ihamagarira abantu kwisunga Yesu



Imyidagaduro

13, Sep-2021   10 Comments

Isoko” ni indirimbo yuzuyemo amagambo agaragaza ko abari kuri Yesu Kirisitu batazigera bagira inyota, agamije kongera imbaraga mu bantu bataye ibyiringiro.

Abaririmbyi ba Korali La Source bahamagarira buri wese guhungira muri Kirisitu kuko ari we soko y’ukuri.

Iyi ndirimbo ni iya kabiri kuri album ya gatatu nyuma y’indirimbo iyi korali iheruka gushyira hanze yakoranye na Korali Bethlehem yo ku Gisenyi yiswe “Ukomeye ni Yesu wenyine”.

Umutoza w’Indirimbo muri Korali La Source, Baraka Gédéon, yabwiye IGIHE ko iyo ndirimbo bayishyize ahagaragara muri ibi bihe bya Covid-19 bagamije gukangurira abantu guhinduka no guhungira kuri Yesu kuko bamwe basa n’abasubiye inyuma.

Yagize ati “Muri iyi ndirimbo harimo ubutumwa buhamagarira abantu kuza kuri Kirisitu, igaragaza ko uwagiriwe ubuntu bwo kubana na we atongera kugira inyota kandi Yesu atangira ubuntu.”

Yakomeje agira ati “Ibi bihe turimo, usanga buri wese yarasubiye inyuma ku buryo n’uwasengaga usanga yarasubiye inyuma gato naho utarasengaga we yagiye ahabi kurushaho. Iyi ni indirimbo yongera kubahamagarira kuza muri kristo kuko umwisunze wese ashobora kugira ubuzima bwiza.”

Yavuze ko abakunzi b’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana badakwiye guheranwa n’agahinda cyangwa ngo bumve bari mu bwigunge kuko bari kubategurira ibyiza birimo indirimbo umunani bitegura gushyira hanze kandi biteguye gukorana n’abandi bahanzi bakomeye.

Korali La Source igizwe n’urubyiruko rwo muri ADEPR Mbugangari, mu Karere ka Rubavu, rukunda Imana kandi rufite ubushake bwo gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa mu buryo bw’indirimbo.

Iyi korali imaze gusohora indirimbo nyinshi zinyuranye zirimo “Ntiwigeze udutererana”, “Tuzanye Inkuru Nziza” n’izindi.

 Umva indirimbo nshya ya Korali La Source


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts