MINISITERI Y’UBUZIMA YASABYE ABANTU KUTIRARA KUKO ICYOREZO CYA SIDA KI GIHARI
U Rwanda rwashyize imbaraga mu guhangana n’indwara mu myaka 30 ishize, ku buryo byatumye n’icyizere cy’imyaka yo (…)
Umuyobozi w’iyi Korali Bwana Kwizera Simeon yabwiye ABBAGOSPEL ko iyi ndirimbo ifite ubutumwa bwo guhumuriza abantu bahuye n’ibibazo bitandukanye mu mwaka wa 2021 ndetse ko bifuza ko yabinjiza mu mwaka mushya wa 2022 ibaremera andi mashimwe.
Yagize ati: “Ni indirimbo igamije guhumuriza abantu muri rusange, kuko muri ibi bihe hari byinshi bibahangayikishije, kugera nubwo bamwe biyambura ubuzima.
Tuributsa abantu ko nubwo hari ibibagoye muri iyi minsi, Imana yo idahinduka kandi iratuzi, ndetse izirikana umugambi wayo kuri buri wese izawusohoza. Twifuza rero guhumuriza abantu, nk’uko Yesu abishimangiye ngo "Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere."
Chorale Rangurura yari imaze igihe kinini itagaragara ku ruhando rwa muzika mu Rwanda, yijeje abakunzi bakunda ibihimbano by’umwuka baririmba ko mu minsi mike barashyira hanze izindi ndirimbo ziri kuri alubumu yabo nshya ya 7 .
Simeon yagize ati: “Si ukutagaragara ahubwo twari duhugiwe mu bindi bikorwa by’umurimo w’Imana harimo no gutegura umuzingo wa 7 w’indirimbo z’amajwi. Ubu wararangiye ni nawo twatangiye gushyira hanze mu buryo bw’amashusho.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko bashegeshwe na Covid-19, bigatuma imishinga bari bafite itagenda neza.
Ati: “By’umwihariko kimwe n’abandi bakora umurimo wo kuririmba, icyorezo cya COVID-19 hari ibikorwa cyahagaritse harimo nk’ ibiterane byagutse by’ivugabutumwa n’ibindi. Kuri ubu rero dufite intego yo gukomeza gukora ivugabutumwa ryamamaza inkuru nziza ya Yesu Krisito mu buryo bwagutse, tunabijyanisha n’ingamba zigenda zishyirwaho zo kwirinda icyorezo cya COVID19”.
Binyuze mu muyobozi wayo Kwizera Simeon, yashishikarije abantu kureba indirimbo yabo nshya kuri Youtube yabo ‘Rangurura Choir Gihogwe”, ndetse no kuyisangiza abandi.
Ati: “Tubafitiye ibihangano byiza byinshi tuzakomeza kubagezaho, babikunde kandi banabisangize abandi. Dufite kandi n’ibikorwa by’ivugabutumwa muri 2022 tuzakomeza kugenda tubibagezaho.”
Yongeyeho ati: “Ubutumwa duha Abaturarwanda ni ukubifuriza Umwaka mushya muhire wa 2022. Uzababere umwaka wo kurushaho kubana n’Imana no gushyigikirwa nayo mu bikorwa byabo byose. Uzatubere umwaka w’amahoro, umugisha n’uburumbuke.”
Korali Rangurura yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo Morodekayi, imva ya Yesu ndetse n’izindi.
U Rwanda rwashyize imbaraga mu guhangana n’indwara mu myaka 30 ishize, ku buryo byatumye n’icyizere cy’imyaka yo (…)
OREP ni Umuryango nyarwanda uhuje inzobere mu gufasha abantu gukira ibikomere, n’ihungabana hifashishijwe uburyo (…)