Korali Sion yo muri ADEPR Nyakabanda yateguye igiterane cy’impinduka.



Gospel

31, Aug-2022   10 Comments

Ni igiterane cy’iminsi itatu kizatangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 kugeza ku cyumweru tariki ya 4 Nzeri 2022 cyateguwe na Korali Sion Ikorera Umurimo w’Imana mu Itorero rya Nyakabanda muri ADEPR kicukiro, Paruwasi ya Kicukiro (Shell) ku bufatanye n’itorero rya Nyakabanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Guhinduka gutera kugera kure hashoboka (Abaroma 12:2b)”.

Agaruka ku ntego y’iki giterane,Umuyobozi wungirije wa Korali Sion Niwengabire Agahozo Delphine yagize ati “Igiterane twateguye twagiteguriye mu ntego n’ubundi igamije gukomeza kuvuga ubutumwa nk’uko umurimo wacu w’uburirimbyi uri,ariko gifite intego ivuga ngo Guhinduka gutera kugera kure hashoboka iboneka mu baroma 12.2b. Mubyukuri intego iboneka mu gace gato k’iri jambo kuko dushaka ko abantu bahinduka bakagarukira Yesu.Ninayo mpamvu duhamagarira abantu kwitabira icyo giterane kugirango twongere umubare w’abakizwa tugabanye umubare w’abarimbuka”

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ndacyayisenga Jean de Dieu, Perezida wa korali Sion ibarizwa mu itorero rya Nyakabanda muri ADEPR yagarutse ku mateka y’iyi korali ndetse avuga ko bashima Imana ku bw’intambwe ibagejejeho kugeza ubu. Yagize ati ”korale Sion yatangiye mu mwaka wa 2007 igizwe n’abaririmbyi 30. Kugeza ubu Imaze imyaka 15 yiswe chorale sion. Muri iyo imyaka imaze kugera kuri byinshi birimo umubare w’abaririmbyi wiyongereye ndetse no kuzamura impano z’uburirimbyi”.

Korali sion yubakiye ku nkingi zibarirwa muri enye zirimo amasengesho,ivugabutumwa,imibanire ndetse n’iterambere. Kuri ubu imaze kugira indirimbo zitandukanye z’amajwi ndetse n’imizingo ibiri (Album) zirimo iyitwa “Ibyo yakoze”.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts