Leta iramutse ihagaritse amafaranga ishora muri siporo, byaba ibindi bindi



Imikino

30, Dec-2020   10 Comments

Muri iyi nkuru sindi bujye mu mashyirahamwe yose uko tuyafite mu gihugu yaba azwi n’atazwi na Minisiteri ya Siporo, ahubwo ndaza kwirebera amashyirahamwe atarenze atatu cyangwa ane akunze kwitabira imikino mpuzamahanga kuko wenda tumaze kubona ko afite umukino abanyarwanda bapfa kwitabira ari benshi.
Gusa bitewe nuko umupira w’amaguru ariyo siporo ikunzwe na benshi ndetse abahanga mu bya siporo badatinya kuvuga ko ari wo mukino isi ifite indi igakurikira, nanjye ni wo turibwitseho cyane.
Mu Rwanda iyo ikipe y’igihugu Amavubi ifite nibura umukino wa gishuti cyangwa imikino mpuzamahanga igomba gusura cyangwa kwakira ibindi bihugu, hahamagarwa abakinnyi bagomba kujya mu mwiherero, bakajya gucumbikirwa muri Golden Tulip Hotel i Nyamata kuko ariyo twavuga igezweho kuko mu myaka yashize bajyanwaga muri La Palisse Nyandungu.
Byaba amafaranga abatunga cyangwa buri kimwe cyose bazakenera muri gahunda zose biba biri ku mugongo wa Leta biciye muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda (MINISPORTS). Ariko duhindukije amaso tukareba mu baturanyi batwegereye basanzwe banaturusha kubona umusaruro, usanga bitandukanye cyane ndetse bitanahuje isura.
Mu gihugu cya Uganda bafite ikipe y’igihugu yabo bise Imisambi (Uganda Cranes) , iyi kipe bo usanga ari ireba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu (FUFA) kuko mu busanzwe iri shyirahamwe ryigenga (Private Institution).
Iri shyirahamwe (FUFA) usanga ryishakira abaterankunga ndetse magingo aya bafite abaterankunga batandukanye ndetse bahoraho mu ngeri z’amasezerano atandukanye bagenda bagirana. Aha kuba ikipe y’igihugu iba yigenga usanga na televiziyo y’igihugu iba itemerewe kwerekana umukino wayo itishyuye umubare w’amashilingi FUFA ibasaba.
Ibi bikwereka ko umupira w’amaguru wa Uganda udashingiye kuri Leta yabo kuko nta kintu na kimwe leta yabo ibafasha ku buryo bagira ikibazo na kimwe cy’amikoro. Ikiyongera kuri ibi kikwereka ko Leta ya Uganda ntacyo irebana na FUFA ni uko iyo habaye umukino mpuzamahanga usanga perezida w’iri shyirahamwe aba ariwe mushyitsi w’Imena ndetse wubashywe cyane kuko n’amatangazo yamamaza aba atambuka muri sitade aba abihamya.
Ese mu Rwanda bibananiza iki ngo hashakwe abaterankunga b’amakipe y’igihugu?
Abayobora amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda bakubwira ko ari abakorerabushake ndetse ko nta mishahara bagira. Gusa abenshi usanga bafite ibigo bikomeye bakoramo ndetse biba binakeneye kwamamaza ibikorwa byabo, umuntu akibaza ati “Ese niba koko bayobora ayo mashyirahamwe bayakunze kuki batanakangurira ibyo bigo bakoramo kuba byashora amafaranga mu mashyirahamwe baba bayoboye kugira ngo babafashe kwamamaza?"

Niba batabikorera guhembwa birumvikana ko ari urukundo baba bafitiye imikino, kuki iyo bagezemo badakora icyazatuma amashyirahamwe bagiye kuyobora yibeshaho niba koko baba bifuza ko yaramba? Ese kuba baba bazi ko igihe bazashakira inkunga bazayibona ntibyaba ari intandaro ituma batajya bata umwanya bajya gushaka abaterankunga?

Niba bizwi ko amashyirahamwe yose aba ateze amaboko, leta nibakuraho amaboko bizagenda gute?

Mu buzima busanzwe iyo hari uwakumenyereje kuguha buri kimwe ushaka igihe cyose ushakiye nyamara wakabaye wicara ukiyibutsa ukavuga uti ”Nzabaho nte igihe uyu muntu azaba atakiriho cyangwa igihe azaba atagishoboye kumfasha?" Iyo utarebye ku buryo buzagutabara hakiri kare, iyo bibaye uragorwa cyane.

Inama y’abaministiri uko iteranye iba yiga ku ngingo nshya n’izisanzwe zihari yewe hakanagira zimwe zivanwaho izindi zikaza. Mu gihe nk’inama y’abaminisitiri izaterana ikavuga ko buri kipe y’igihugu izajya yirwariza bizaba ngombwa ko amwe mu mashyirahamwe ahita afata gahunda y’igihe kirekire yo kuba bahagaritse gahunda z’imikino isaba ubushobozi nk’uko twagiye tubibona cyane ku makipe y’ibihugu y’abagore aho bagiye basaba ubufasha Leta yabahakanira bikaba ngombwa ko basubika imikino mpuzamahanga.
Buri mwaka haba amarushanwa mpuzamahanga y’umupira w’amaguru mu cyiciro cy’abagore ndetse hari n’ayabera ahagendwa n’imodoka. Gusa, kuko Leta iba ititeguye gushyiramo amafaranga, bihita biba ngombwa ko iyi kipe ititabira.
Ibitecyerezo n’inyunganizi byakusanyijwe n’umunyamakuru wa Abba Gospel


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts