Masoudi Djuma abona abakinnyi b’abanyarwanda batari kubyaza amahirwe bahawe



Imikino

29, Dec-2020   10 Comments

Uyu mutoza amaze imyaka itari micye atoza ikipe zo mu Rwanda gusa ntarenza ingohe ku gukurikirana imyitwarire y’abakinnyi b’abanyarwanda mu kubyaza umusaruro aya mahirwe bahawe.

Uyu mutoza avuga ko benshi batazi ko azi kubana n’aba jeunne [Urubyiruko] dore ko arangwa n’ukuri. Uku kuri yakubwiye Djabel na Kevin gusa ikibazo bagiranye cyarangiye vuba, gusa akagaruka ko amahirwe batayabyaza umusaruro.

" ’Federation’ yabahaye amahirwe yo kugabanya abanyamahanga, kugira ngo abanyarwanda babone umwanya, ntabwo bari kubikoresha, usanga umukinnyi umwe uyu mwaka ari kuri Top amaze kubona akantu gato urumva ko nta Objectif [Intego] aba afite." MASOUD DJUMA aganira n’itangazamakuru

Masoud Djuma abona umukinnyi umenyekanye uyu mwaka adahozaho ahubwo ahita abura. Ni mu gihe ku bandi bafite intego bahozaho ndetse bakanakinira n’ikipe y’igihugu imyaka 10. Avuga ko hari ingaruka uku kudakomeza bigira no ku ikipe y’igihugu bigatuma nayo idakomera. "Reba nk’uyu munsi u Rwanda rufite aba Proffesional bangahe usanga benshi bakina bamaze kugira imyaka myinshi." - Masoud Djuma

Uyu mutoza agira inama abakinnyi kugira ’Objectif’ [intego zirenze gukina muri APR FC, bakajya no mu zindi kipe zibazamurira urwego] ku buryo mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) bayinjiramo bakiri bato ndetse bakagumana imyanya bakinaho mu gihe kingana nk’imyaka 10.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts