Nyuma ya “Umukunzi” Sahihi agarukanye imishinga mishya irimo n’iyo yamaze gushyira ahagaragara



Imyidagaduro

02, Feb-2021   10 Comments

Sahihi Irakiza kuri ubu ubarizwa mu gihugu cya Kenya, nyuma y’amezi 4 yari amaze ashyize hanze indirimbo ’Mpumura’, kuri ubu yasohoye indi nshya yise ’Twaje gushima’ yakozwe na Mastola mu buryo bw’amajwi, naho amashusho atunganywa na K. Albert.

Sahihi umenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Umukunzi, Mubwire n’izindi, yigeze kumara igihe kitari gito asa n’utumvikana, ariko kuri ubu yagarukanye imishinga minshya, aho avuga ko abakunzi be bashonje bahishiwe.

Sahihi yabwiye ABBAGOSPEL, ko iki ari igihe cyo kuzamura ibendera ry’Imana kandi akeneye amasengesho y’abizera Yesu.

Yagize ati” Abakunda indirimbo zanjye bagiye kumva izindi nyinshi ndigutegura. Iki ni igihe cyo kuzamura Ibendera ry’Imana rikajya hejuru cyane. Muby’ukuri nkeneye amasengesho y’abizera Yesu aho bari hose kuko umurimo dukora si uwacu n’uw’Imana. Uburyo bwonyine bwatubashisha kugera ku ntego yacu ni amasengesho.

Yunzemo ati “Mfite indirimbo ndigukora kandi mfite gahunda yo gukorana n’abandi baririmbyi”.

Sahihi yagarutse ku bihe yari arimo ubwo yandikaga indirimbo ye nshya yise “Twaje gushima’ kuri ubu imaze kwishimirwa n’abatari bake, dore ko imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 7 kuri Youtube mu masaha macye imazeho.

Yagize ati "Twaje Gushima" icyanteye kuyandika, ni ibihe turi kunyuramo bigoye kandi bidusaba gushikama. Naje gusomo igitekerezo cy’Abisirayeli ubwo bari mu buretwa bamaze igihe kirekire bamerewe nabi igihe cyabo kigeze Imana iza kubatabara".

Sahihi yakomeje avuga ko aho ariho hashibutse igitekerezo cy’iyi ndirimbo, ati "Numva muri njye ngize imbaraga ndetse binyereka ko abakiranutsi n’aho bahura n’ibigeragezo bitandukanye bikabatindaho, uko byagenda kose ukuboko kw’Imana kuba kubariho. Ni aho igitekerezo cyanjye cyaturutse bintera kwandika iyi ndirimbo ’Twaje gushima’.

Sahihi mu muhamagaro wo gukora umuziki uhimbaza Imana, amaze gukora indirimbo 15 zirimo; Umukunzi, Mubwire, Inchi Nzuri, Warakoze, n’izindi. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo yise ’Twaje gushima’.

Mu ndirimbo ze zose, iyakunzwe cyane, yanatumbagije izina rye ni yise ’Umukunzi’. Ubwo uyu muhanzi yabaga mu Rwanda yasengeraga mu itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi I Musanze.
REBA HANO ’TWAJE GUSHIMA’ INDIRIMBO NSHYA YA SAHIHI


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts