RTF barishimira urwego bagezeho harimo n’ibibuga bubatse



Imikino

30, Dec-2020   10 Comments

Rwanda Tennis Federation ivuga ko ubusanzwe abakina uyu mukino mu Rwanda, bakiniraga ku bibuga bibarizwa mu bigo by’imyidagaduro byiyubakiye ibi bibuga n’imikino itandukanye yategurwaga n’iri shyirahamwe bakodeshaga ibi bibuga gusa mu 2020 barishimira ko bamaze kubaka ibibuga 6 ku butaka bahawe na IPRC.

Mu kubaka ibi bibuga RTF byayisabye ko yandikira ITF (International Tennis Federation) ibasaba ko yahabwa ingengo y’imari yo kubaka ibibuga, iyi nkunga yitwa (ITF GRANDE), mu bihugu bya Afurika byasabye aya mafaranga u Rwanda rwaje mu bihugu 5 byayahawe.

IPRC yahaye RTF ubutaka bwo kubakaho ibibuga ndetse isanzwe inabafasha kubona abakinnyi b’abana bazakina uyu mukino muma Club bari gushinga. Perezida w’ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda, yatangarije B&BFM UMWEZI ko mu gutora aba bana bazakina uyu mukino IPRC ibatoranya igendeye ku bana batsinda mu ishuri ndetse bafite impano.

Karenzi Theoneste

Uyu mushinga RTF ivuga ko izakomeza kubaka ibibuga n’ahandi mu bice bitandukanye by’igihugu, n’ubwo bitaba byoroshye kuko ikibuga kiba gihagaze miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi bibuga 6 byiyongereye kuri 4 bari basanganywe bari barubakiwe na Minisports. Ubu abana 29 barimo abahungu n’abakobwa babarizwa muri iyi federasiyo bazajya babona aho bitoreza.

Perezida wa RTF mu Rwanda Karenzi Theoneste, yakomeje gutangaza ko atari n’abo bakinnyi bari mu rwego rwo hejuru n’abana bato bazajya bazanwa kuri ibi bibuga mu myitozo. Ibi bibuga birabura ibyangombwa bicye birimo urwambariro, Ubwiherero, aho kwiyakirara n’aho abafana benshi bakwicara ngo RTF bagatangira gukomangira abafatanya bikorwa batandukanye.

Covid-19 yakajije umurego mu gihe u Rwanda rwari rwabonye itike yo gukina imikino yo gushaka kwitabira igikombe cy’isi muri diviziyo ya kabiri. Intego ni ukubaka Club nyishi zirimo abakinnyi benshi ibi bikazabafasha kugira u Rwanda igicumbi cy’amarushanwa y’umukino wa Tennis.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts