Ubukristo bwifashe bute ku isi? Dore amadini 5 ya mbere ya gikristo afite abayoboke benshi ku isi



Gospel

24, Dec-2020   10 Comments

Kugeza ubu, kiliziya gatolika niyo ifite abayoboke benshi kurusha andi madini yose ya gikristo ku isi, aho ifite abagera kuri miliyari 1.329 ku isi hose. Kiliziya ariko nayo igiye ifitemo uduce, kuko harimo andi mashami yagiye avuka, amwe ugasangwa ntiyemewe I Vatikani ariko nayo afite imyemerere imwe n’iya kiliziya gatolika.
Ku mwanya wa kabiri haza aba protestanti, nabo bakaba bafite abayoboke benshi bagera kuri miliyoni 900 hirya no hino ku isi. Aha ariko hakubiyemo andi madini menshi cyane yagiye avuka ashamikiye kuri iri rya Protestantism. Harimo angilikani, aba batisita, Lutheranism, aba Presbyterian, Methodism, abadivantiste b’umunsi wa 7, restoration movement, Anabaptism, Plymouth brethren, hussites na Quakers. Aya madini yose yagiye abyarwa na Protestantism, abayabarizwamo bose bakaba bagera muri miliyoni 900.
Ku mwanya wa gatatu haza aba protestanti bivuguruye (Modern Protestantism), amadini yagiye avuka ubwo hasaga nk’aho hasubiwemo imyemerere y’aba protestanti ba kera, ni mu kinyejana cya 16. Aya madini ashingiye cyane kuri pentecote n’ububyutse bwavutse mu kinyejana cya 20, ibi bikaba ari byo bibatandukanya na ba baprotestanti bo mu minsi ya cyera. Aba rero bagera kuri miliyoni 450 ku isi hose. Aha niho hazamo na ADEPR yo mu Rwanda.
Ku mwanya wa kane haza othrodoxy, ni idini naryo rigabanyijemo ibice bibiri, hari oriental na eastern. Iri dini naryo rifite abayoboke benshi, cyane cyane mu bihugu byo mu burayi na Aziya, bose hamwe bageze kuri miliyoni 282 ku isi hose.
Ku mwanya wa gatanu haza amadini atemera ubutatu butagatifu (Non Trinitarian restorationism ) abayoboke bakaba nabo bagera kuri miliyoni 35. Aha niho habarizwa abahamya ba Yehova, aba Mormons (Latter Day Saint movement ‘Mormonism’)
Ubutaha, tuzajya tugenda tubagezaho amateka y’amatorero atandukanye cyane cyane twibanda ku yo benshi mu baba mu Rwanda babarizwamo.
SRC: Wikipedia


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts