Kurushanwa uko bitegetse bihesha ikamba
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Abdoul-Moubarak Aïgba ni umunyezamu wo mu gihugu cya Togo ubu akaba yamaze kwerekeza mu ikipe ya Sofapaka FC yo mu gihugu cyo muri Kenya. Abdoul-Moubarak Aïgba yashyize umukono ku masezerano y’imyaka 3 azarangira tariki 30 Kamena 2021 akinira Sofapaka FC.
Abdoul-Moubarak Aïgba mu mikino ya CHAN 2020 yatsinzwe ibitego 5 harimo bitatu Amavubi yamutsinze ku mukino wa nyuma wo mu itsinda wanahesheje Amavubi kujya muri 1/4. Abdoul Aigba ni umusore w’imyaka 23 afite metero imwe n’ibice mirongo inani na bitatu. Abdoul-Moubarak kandi yakiniraga AS OTR yaramazemo imyaka itatu n’amezi uko yayinjiyemo tariki 1 Nyakanga 2017.
Amakuru agera kuri ABBAGOSPEL avuga ko uyu muzamu ari umukinnyi wa gatanu wo muri Togo usinyiye ikipe muri Kenya, abakaba bagiye kugaragara muri iyi shampiyona.
Ni igikorwa Gifite intego iboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteo 2:5 hagira hati " kandi iyo umuntu ashatse (…)
Benshi bashaka kugera ku mahirwe ariko mugihe cyose utabiharanira nta narimwe uzabigeraho.Mugihe ugomera Imana (…)