Umuryango utangaje w’abantu bagendera ku maguru n’amaboko!



Hirya no Hino

04, Jan-2021   10 Comments

Iki ni ikibazo cyibajijweho cyane n’abahanga mu by’ubuzima, bibaza icyaba cyarateye abavandimwe 4 kuvuka ntibabashe kugendera ku maguru gusa ahubwo bakagendesha n’amaboko. Iyi nkuru yatangajwe na 60 Minutes Australia ikaba igaragaza aba bavandimwe bane batuye ku mupaka w’igihugu cya Turukiya na Siriya, batarabasha kugenda ku maguru gusa kuva bavuka.

Ababyeyo babo bavuga ko bavutse kimwe n’abandi, bakageza igihe cyo kwicara, bagera aho bakambakamba bikaguma aho ntibabashe kuzamura amaboko ngo bagendeshe amaguru gusa. Uyu muryango ufite abana 18, muri bo 12 bakaba baravutse ari bazima nta kibazo, abandi 6 bakaba baravukanye ibibazo. 4 muri abo 6 nibo bagendesha amaguru n’amaboko, undi umwe agenda nk’abasinzi.

Abavandimwe bo muri uyu muryango bagendesha amaguru n’amaboko

Kimwe mu bikekwa ko byaba byarateye aba bana ibibazo, harimo kuba ababyeyi babo ari ababyara, hakanakekwa ko iyo baza gukurikiranwa bakiri bato byari gufasha, dore ko hari udukoresho dusanzwe dufasha abantu batabasha kugenda neza. Aba bavandimwe bajyanwe kwa muganga bareba mu bwonko bwabo, basanga bose bafite ikibazo kimwe, hari agace ko mu bwonko kitwa celebellum katameze nk’uko biba bimeze ku bantu badafite ikibazo.

Aka gace niko gashinzwe gutuma umuntu ayobora imikorere y’umubiri we (movements), gusa byakomeje gutangaza abahanga mu by’ubuvuzi kubona byarateye iki kibazo cyo kugendesha amaboko n’amaguru, cyane ko Atari bo gusa bahuye n’ikibazo cya cerebellum itameze neza. Ibi kandi byatumye hari byinshi aba bavandimwe batabasha kugeraho mu buzima, abahanga mu by’ubuzima bo bakavuga ko kwiga ku buzima bwabo byabahaye ishusho ya nyayo y’uko abatubanjirijej baje kweguka bakareka kugendera ku maguru n’amaboko.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts