Yesu yakubiswe inkoni zingahe ubwo yasohozaga umugambi wo gucungura abantu?



Gospel

24, Dec-2020   10 Comments

Benshi twemera ko Yesu yabambwe ku musaraba yabanje no kubabazwa cyane, ariko mu by’ukuri nta muntu n’umwe uzi umubabaro yagize uko ungana. Abayuda bari basanganwe itegeko rivuga ko nta muntu ugomba guhanishwa igihano cyo gukubitwa inkoni zirenze 40, ariko hari amakuru avuga ko Yesu yakubiswe izo nkoni 39 mbere yo kubambwa.
Yesu twibukiranye ko yabambwe n’abaromani, abayuda sibo bamukubitaga, niyo mpamvu nta wamenya niba nabo baragendeye kuri ayo mategeko yo kutarenza inkoni 40. Yesu kandi ntabwo yishwe n’inkoni, yagombaga gupfira ku musaraba, ibyo kumukubita mbere yahoo byari agashinyaguro gusa. Mu gihe mu nyandiko zizwi nka bibiliya nta hantu havugwamo inkoni zakubiswe Yesu uko zingana, hari amasusho menshi akunze gukoreshwa agaragaza Yesu ari ku musaraba yuzuye ibikomere ahantu hose ku mubiri ubona ko aba yakubiswe cyane.
Umugore witwa Brigitte wavutse muri 1302 waje no kugirwa umutagatifu muri kiliziya gatolika yavuze ko Yesu yamusanze nyuma y’igihe kinini afite amatsiko asenga avuga ko yifuza kumenya umubare w’inkoni yakubiswe. Ngo Yesu yaramubwiye ati ‘nakubiswe inkoni 5480 ndetse ngo anamubwira n’amasengesho umuntu wifuza guha icyubahiro ubwo bubabare yajya avuga, ndetse anamubwira ibihembo biteganyirijwe umuntu wese uvuga ayo masengesho. Ayo masengesho azwi cyane muri kiliziya nk’UBUBABARE 15 BWA YEZU, avugwa umwaka wose nta gusiba n’umunsi umwe.
Kubera uburyo bw’itumanaho bwagiye buhinduka cyane guhera mu myaka irenga 2000 ishize Yesu abayeho, hari ibintu byinshi bitazwi ku mateka ya Yesu.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts